Rayon Sports WFC irakoza imitwe y’intoki ku Gikombe

Nyuma yo gutsinda Police WFC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cya Shampiyona y’u Rwanda y’Abagore [Rwanda Women’s Super League], Rayon Sports WFC yiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026, ni bwo hakinwe umukino w’ikirarane wa Shampiyona y’u Rwanda y’Abagore [Rwanda Women’s Super League], wahuje Rayon Sports WFC na Police WFC ku kibuga cyo mu Nzove.

Impamvu yatumye uyu mukino uba ikirarane, ni uko ubwo aya makipe yagombaga gukina, yari yahuriye mu wundi mukino wo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore uba buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

Aya makipe yombi mbere y’uko akina uyu mukino witabiriwe na benshi mu Nzove, yanganyaga amanota 51-51 ariko Murera ikayobora Shampiyona kubera umubare w’ibitego irusha ikipe y’Abashinzwe Umutekano.

Buri kipe yari yabanjemo abeza bayo ariko Rayon Sports WFC yari yanongeyemo Mukeshimana Dorothée wari umaze amezi umunani muri Turquie.

Ni umukino watangiye ikipe itozwa na Rwaka Claude idashaka gutinza imipira mu gice cyayo, igahererekanya gake ubundi ikihutisha imipira igana imbere bashaka abrimo Nasra na Ukwinkunda Jeannette ‘Jiji’ bakina mu busatirizi.

Mu gihe iyo mu Nzove yakinaga uku, Police WFC yo yageragezaga kugumana umupira ifite, cyane ko ifite abakinnyi beza barimo nka Alodie, Rukia na Aniella bakina mu gice cy’imbere.

Ku munota wa 16, Police WFC yashoboraga kubona igitego ku mupira ukomeye watewe na Uwimana Aniella ariko Angeline ‘Pendo’ awushyira muri koruneri.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Ukwinkunda [Jiji], yateye ishoti rikomeye ariko rikubita umutambiko w’izamu ryo hejuru.

Murera yakomeje gusatira muri iyo minota ishaka igitego ariko Lydia na Kazungu w

bari bayoboye ubwugarizi bw’ikipe yabo, bakomeza kuba beza, cyane ko iyi kipe inafite umunyezamu mwiza, Mutuyimana Elisabeth.

Ku munota wa 21, rutahizamu wa Rayon Sports WFC ukomoka muri Gabon, Coralie Odette Elsie Nguema, yateye ishoti rikomeye ashaka igitego ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu ryari ririnzwe na Elisabeth.

Amakipe yombi yari afite abakinnyi beza mu gice cy’imbere yakomeje gusatirana ariko ba myugariro ndetse n’abanyezamu b’amakipe yombi bakomeza kuba beza.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi. Mu gice cya Kabiri, nta bwo abatoza bigeze bahita bakora impinduka mu gusimbuza kuko abakinnyi basoje igice cya mbere ni n’abo bagarutse mu gice cya Kabiri.

Ku munota wa 70, Rwaka Claude yakoze impinduka akuramo Odette na Nasra na Gikundiro, basimbuwe na Mukagatete Emelyne ‘Luvumbu’ na Umwari Uwase Dudja na Mukeshimana Dorothée.

Nyuma y’izi mpinduka ku ruhande rwa Rayon Sports WFC, iyi kipe yongeye gusatira cyane ndetse ku munota wa 77 bashoboraga kubona igitego ku ishoti ryatewe na Luvumbu umupira ugarurwa n’umunyezamu ariko Jiji ari hafi nawe awusubizamo urongera ukurwamo n’umunyezamu, usanga Dudja awusubizamo ariko uhita ukurwamo na ba myugariro bahise bawohereza imbere.

Uwitonze Viateur utoza Police WFC, yahise akora impinduka akuramo Uwase Mireille wasimbuwe na Uwingeneye Grace wasabwaga kwihutisha imipira ijya imbere.

Murera yakomeje gusunika kugeza ibonye igitego ku munota wa 90 cyatsinzwe na Umwari Uwase Dudja.

Wari umupira wihuta watanzwe na Niyonkuru Emerance wawuhaye Jeannette ‘Jiji’ awuhutana awuganisha kuri Emelyne ‘Luvumbu’, maze ateye ishoti rikomeye rigarurwa na Elisabeth wari mu izamu ariko umupira usanga Dudja ahagaze wenyine ahita atsinda igitego cyatanze intsinzi.

Hongeweho iminota itandatu ariko irangira intsinzi isigaye mu Nzove, binatuma Rayon Sports WFC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 54 mu gihe Police WFC iyikurikiye ifite amanota 51.

Murera ikoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona, isigaje kuzakira Muhazi WFC mu Nzove mu gihe Police WFC yo izakira Inyemera WFC kuri Stade Ikirenga i Shyorongi.

Amakipe abiri yamaze kumanuka n’ubwo Shampiyona itararangira, ni AS Kigali WFC ya 11 na Nyagatare WFC ya nyuma [12] zizanakina umukino usoza Shampiyona.

Rayon Sports WFC irakoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona
Iyo basoje umukino baririmbana n’abafana babo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *