Rayon Sports nzayitsinda mpaka – Brig Gen Déo Rusanganwa

Brig Gen, Déo Rusanganwa uyobora ikipe y’Ingabo, yatangaje ko igihe cyose Rayon Sports izakomeza kwitegura nk’uko yitegura ubu, azayitsinda kenshi.

Ibi yabitangaje nyuma yo kwakira abakinnyi, abatoza n’abafana b’Ikipe ya APR FC nyuma yo kwegukana Igikombe cya FERWAFA Super Cup 2025.

Ni umukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports iyirusha cyane, dore ko yayinyagiye ibitego 4-1, iba inshuro ya karindwi yikurikiranya Gikundiro idakoramo imbere ya mukeba.

Mu butumwa Brig Gen, Rusanganwa yageneye abari muri uyu muhango wabaye ku wa Mbere, tariki ya 12 Mutarama 2026, yavuze ko ikipe y’Ingabo ifite byose bituma itsinda, nta kunganya, nta no gutsindwa n’ubwo mu mupira w’amaguru bibaho, ahubwo abafana bakwiriye kuba hafi y’ikipe kuko iri mu bihe byiza byo gutsinda.

Uyu Muyobozi yongeye gushimangira ko ari we uyoboye ikipe n’ubwo nyuma y’ibiherutse kuvugwa ko yahagaritswe muri izo nshingano ariko kandi yanibukije ko atari zo nshingano ze z’ibanze.

Ati “Turi mu Gisirikare. Iyo Umuyobozi w’Ingabo avuze namwe murabyumva nta gushidikanya kubaho. Ni njye Chairman wa APR FC, ariko hari inshingano z’ibanze ngira. Inzego z’ibanze rero nizinkenera hari ubwo mutazambona.”

Brig Gen Rusanganwa kandi, yagaragaje Rayon Sports itaragera ku rwego rw’imitegurire nk’urw’ikipe ayoboye, bityo ko kuyitsinda byo bizahoraho.

Ati “Hari ibyo mujya muvuga ngo APR FC irategura. Ubu se n’ejobundi twarateguye? Mujye musesengura murebe, tube abanyamupira ntitube abafana. Ugiye kudushyira ku munzani na Rayon Sports, imyiteguro yanjye na yo ntibyari byahura na rimwe.”

Yakomeje agira ati “Sinjya kuri buri kantu kose ariko nzayitsinda, nzayisubira inshuro nyinshi cyane kugeza igihe izagera ku rwego rwanjye. Nta marangamutima arimo kuko umupira w’amaguru ni siyansi.”

Yongeyeho ati “Nta bwo wazana abakinnyi batanu cyangwa batandatu mu byumweru bibiri, umutoza ari mushya ngo ubahuze n’abari basanzwe bahari ba Rayon Sports. Ubwo bwenge ntibushoboka keretse ari ubufindo bubayeho. Turi no mu Nteko Rusange ya FERWAFA nabwiye Perezida wa Rayon Sports ko mutsinda.”

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko n’ubwo ikipe iri kutsinda irusha amakipe ihanganye na yo mu Rwanda, ariko ikwiriye kugera ku rwego mpuzamahanga nk’urw’amakipe nka Pyramids FC iherutse kuyisezerera mu matsinda ya CAF Champions League.

Mu mikino 14 imaze gukina, APR FC iri ku mwanya wa Kane n’amanota 29 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda. Ikomeje kandi kwitegura umukino w’Umunsi wa 15 ugomba kuzayihuza n’Amagaju FC ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026.

Chairman wa APR FC, yagaragaje ko azakomeza gutsinda Rayon Sports kenshi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *