Qatar na America byasabwe kugira icyo bikora kuri AFC/M23

Igisirikare cya Congo kiratabaza abahuza, Qatar na Leta zunze ubumwe za Amaerica ku cyo umuvugizi wacyo yise ibitero bya buri munsi birenga ku gahenge ko guhagarika intambara.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru i Kinshasa, Maj.Gen Sylvain Ekenge Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, FARDC yavuze ko AFC/M23 ikomeje kubagaboho ibitero nubwo Congo na AFC/M23 basinye amasezerano y’ibanze muri Qatar.

Yagize ati “Buri munsi, ihuriro M23/AFC rikomeza gutera ibirindiro byacu, bikarenga ku gahenge ko guhagarika imirwano.”

Maj.Gen Sylvain Ekenge ati “Iyi myitwarire ishyira abaturage mu kaga k’intambara.”

Yasabye abahuza mu bibazo bya Congo, Qatar na Leta zunze ubumwe za America gufata imyanzuro ikwiye.

Ati “Ntabwo dushobora gukomeza gutyo.”

Ibitero by’indege na drone birica abaturage

Nubwo igisirikare cya Congo gishanja AFC/M23 kugaba ibitero, AFC/M23 na yo ivuga ko yirwanaho no guceceksha imbunda izisanze aho ziri, no kurinda abaturage bari mu bice igenzura.

Nku wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo, 2025, Moise Nyarugabo umwe mu banyepolitiki batavuga rumwe na Leta, yavuze ko ku isaha ya saa 12h45 mu Minembwe, indege y’intambara y’ingabo za Congo yarashe ku nkambi y’Abanyamulenge, ndetse irasa na Antenne za Vodacom.

Ntihamenyekanye niba hari abahasize ubuzima.

Raporo y’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Teritwari ya Walungu, muri Kivu y’Amajyepfo yasohotse kuri uyu wa Gatandatu ivuga ko abasivile 112 baguye mu mirwano imaze iminsi ibera muri biriya bice aho AFC/M23ihanganye n’ihuriro rya Wazalendo, FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi.

Iyi raporo ivuga ko kuva muri Werurwe 2025, abasivile bapfuye biganjemo abagore n’abana.

Ku wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo, 2025, urubuga ACTUALITE.CD rwanditse ko indege z’intambara za Congo zarashe ibirindiro bya AFC/M23 ahitwa Kibanda, hafi y’agace ka Kasopo, muri Segiteri ya Osso Banyungu, Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru.

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Ese ko nabonye impunzi z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda cyanecyane abauutsi barahunze kuva kera abenshi buzuye muri America,canads ,mu Rwanda ,auganda na Kenya baratatanye hirya no hino barishwe cyane ..ko ntarumva abavugira akababaro kabo…hariya muri kariya karere habaye Genocide biraceccekwa…amahanga arabibona akabyirengagiza…ntecyereza ariyo mpavu M23 yavutse…uburenganzira bwa aba banyekongo nyibuvugwa cyane ahubwo havugwa ko M23 ashaka Balkanization no kwigomeka jye nsanga baratangiye birwanaho ..ntahandi bafite bita iwabo uretse kw’ivuko rya ba se na baseskuruzs..gakondo yabo nihariya…abazanye partition treaty..bakagabanya Africa mo ibice babogamiye kuri LETTA ya congo birengagije ikibazo cya abanyamurenge na bandi banyekongo bakomoka hariya KUKI NHUMVA HARI ABABAVUGANIRA..N’IKIBAZO. LETA YA KONGO IFITE URUHARI MW’IHUNGABANA NO MUMIBABARO ..NO KWIRUKANA ABO BANYEKONGO IWABO BABITA ABANYARWANDA..IKIBAZO NA NYERERE YASOBANUYE AKIRIHO…LETA YA KONGO ISHOBOYE KUGARURA AMAHORO MURI KARIYA GACE…KUBONA NO GUFATA ABANYEKONGO BOSE KIMWE ..NDETSE NO KUBARINDA AHO KUBICS BABATEZA INTERAHAMWE NA ABANDI BAFITE INGENGABITEKEREZO Y’AMACS KUBIRI…EREGA GUHIGWA BUKWARE NO KUMWA UBURENGANZIRA N’Ubwenegihungu ..kandi ari iwabo niyo ntandaro y’ibibazo byose biteza invururu muri kariya karere. ISI NIDATABABARA HARI ABANTU BAGAMBIRIRWA KUMARWA NO KURIMBURWA MURI AFRICA…IKI NI IKIBAZO…GENOCIDE YATANGIYE CYERA BUHOROBUHORO ..ABAKOLONI NIBO HEMBEREYE ..BIRABABAJE KUBE HUMA RIGHTS ITAJYA IVUGA KURI AYO MAKURU ????????????????????????????????????✍️

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *