PSF yabonye Umuyobozi Mukuru

Amin Miramago yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, asimbuye Stephen Ruzibiza, wari muri izo nshingano kuva mu 2015.

Miramago yari asanzwe ari Umuyobozi w’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda, ICPAR, kuva mu 2017.

Amatora y’ubuyobozi bushya bwa PSF kuva ku rwego rw’ibanze kugeza ku rwego rw’igihugu yarangiye.

Mu matora yabaye ku wa 13 Werurwe, umucurui François Twagirumukiza ni we watorewe kuba Umuyobozi  (Chairperson) w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).

Ni mu gihe Jean-Claude Uwizeyemungu, yatorewe kuba  Umuyobozi wa mbere wungirije naho Diane Kamanzi, aba uwa Kabiri Wungirije.

Faustin Niyibishobora we yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe ubucuruzi muri PSF, akungirizwa na Stafford Rubagumya.

Amin Miramago yafashije ICPAR yari asanzwe ayobora,  kuba umunyamuryango uhoraho w’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga ku ruhando mpuzamahanga.

Ni umwe mu batumye uru rugaga  rukomeza kuba intangarugero mu gutanga ababarumari b’umwuga  mu Rwanda no  muri Afurika muri rusange.

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *