Prince Salomon yasohoye indirimbo ishingiye ku buzima bwe (VIDEO)

Prince Salomon

Umuhanzi Prince Salomon yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “BABA”, yibanda ku gushimira Imana ku mirimo yamukoreye mu buzima bwe no ku rukundo rwayo rutajya rumusiga mu bihe bitandukanye yanyuzemo.

Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili, mu rwego rwo kurushaho kuyigeza ku bantu benshi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Prince Salomon yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ashingiye ku buhamya bw’ubuzima bwe n’ibyo yanyuzemo mu myaka yashize.

Yagize ati: “Iyo nsubije amaso inyuma, mbona neza ko mu rugendo rw’ubuzima bwanjye habayeho ukuboko kudasanzwe kwagiye kuntabara no kundinda mu bihe byinshi.”

Yakomeje asobanura ko ibyo byatumye arushaho kumenya ko byose byaturutse ku Mana, ari yo yise “BABA”, bisobanura Data wo mu ijuru.

Ati: “Ni indirimbo rero yavuye ku buhamya bw’ubuzima bwanjye, igamije gushimira Imana no kwibutsa abantu ko hari Data wo mu ijuru utajya areka abana be, kabone n’iyo banyuze mu bihe bikomeye.”

Yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu ko Imana ari yo Data nyakuri wabo kandi ko ari yo soko y’icyizere n’imbaraga mu buzima bwa muntu.

Prince Salomon yavuze ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abantu, cyane cyane abacitse intege cyangwa bari mu bihe bikomeye.

Ati: “Inabibutsa ko Imana ishobora byose kandi ko nta cyayinanira, kuko ari Umwami w’abami n’Ushobora byose.”

Ku mpamvu yahisemo kuririmba mu Giswahili, Prince Salomon yavuze ko ari ururimi akunda cyane kandi akunze gukoresha mu gihe ari gusenga no guhimbaza Imana.

Ati: “Intego ni uko ubutumwa bwo kwizera Imana, icyizere n’urukundo bugera ku bantu benshi, haba muri Afurika no ku isi hose.”

Prince Salomon yavuze ko abakunzi b’umuziki we muri uyu mwaka wa 2026 bashobora kwitega ibikorwa byinshi bishya, kuko ari gukora ku mishinga itandukanye irimo indirimbo nshya n’amashusho yayo.

Reba hano Baba ya Prince Salomon

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *