Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko buzi amakuru y’uko Umunyarwanda Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kandi bwanatanze impapuro zo kuba yafatwa akoherezwa mu Rwanda.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Habyarimana Angélique, yabibwiye Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje inzego zitandukanye ziri mu runana rw’ubutabera, mu gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa.
Yagize ati: “Ishimwe Dieudonné yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu mu buryo budasubirwaho. Hamenyekanye ko ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nkuko bisanzwe hakozwe ibisabwa iyo hamenyekanye uwakoze icyaha aho aherereye hashyizweho impapuro zo kumufata.”
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul wari mu kiganiro n’Abanyamakuru, yabwiye UMUSEKE ko Ubushinjacyaha Bukuru bwavuze ko hari ibyaha Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yakoreye muri Leta zunze ubumwe za America azabanza akabiburana, yabisoza hakarebwa niba yazanwa mu Rwanda kurangiza igihano cy’imyaka itanu yakatiwe n’Urukiko Rukuru ku buryo budasubirwaho.
Raporo y’ibyagezweho mu cyumweru cyo kurwanya ruswa mu mwaka wa 2025, ivuga ko Abagenzacyaha 73 bakurikiranyweho icyaha cya ruswa, abagera kuri 50 barirukanwe. Abanyamategeko 4 na bo bakurikiranweho ruswa, n’Abashinjacyaha 19.
Tariki 13 Ukwakira, 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonne igifungo cy’imyaka 5, mu rubanza Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere.
Hari hashize igihe aburana ibyaha bijyanye no gusambanya abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ryategurwaga n’ikigo Inspiration Back up yari yarashinze anakiyobora.
Ishimwe Dieudonne yahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, (rape) no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Tariki 02 Ukuboza, 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kurekura ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid, icyo gihe mu rukiko havugiwemo akamo, n’akaruru by’abishimiye ko abaye umwere.
Icyo gihe Umucamanza yavuze ko Ishimwe agizwe umwere ku byaha aregwa.
Ku wa 31 Ukuboza 2022 Ubushinjacyaha bwajuririye mu Rukiko Rukuru, bujuririye icyemezo cyo kurekura ISHIMWE.
Muri Werurwe 2025 nibwo urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta zunze ubumwe za America rwemeje ko rwataye muri yombi ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid, ku bwo kwica amategeko yo kuba muri icyo gihugu.
Amerika igiye kohereza Umunyarwanda wari waratorotse ubutabera
UMUSEKE.RW
