Umuhanzikazi Clarisse Karasira ari mu banenze icyemezo cyafashwe na Polisi y’Igihugu ubwo yerekanaga abantu barajwe muri Stade barimo Abageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yakuruye imbamutima za benshi, bamwe ntibatinye kwerura bavuga ko ibyo Polisi yakoze ari amahano kuraza Abageni n’ababyeyi babo n’abatashye ubukwe muri Stade mu mbeho y’ijoro.
Ubwo aya mashusho yashyirwaga hanze n’Itangazamakuru ryatumiwe na Polisi, Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye batanze ibitekerezo kuri iki gikorwa icyo benshi bahurizagaho ni uko ‘habayemo gukabya’.
Hari uwavuze ati “Polisi yari guhitamo ibindi bihano bitarimo kuraza Abageni muri Stade bigeretseho no gucibwa amande no kwerekwa Itangazamakuru.”
Umuhanzikazi Clarisse Karasira uzwi mu ndirimbo z’Umuco Gakondo ntiyazuyaje mu kwerekana imbamutima ze kuri iki gikorwa kitari kuvugwaho rumwe na benshi we avuga ko ‘kitarimo ubumuntu’.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yanditse amagambo menshi arimo kunenga iki gikorwa yise ko kigayitse.
Yagize ati : “Intego ni ukubaka u Rwanda. Nkunda u Rwanda rwacu ariko ibi SIMBISHYIGIKIYE!”
Yakomeje yerekana ko aho anyura hose kandi hari n’ubucucike bw’abantu rimwe na rimwe Polisi ihari ariko atumva ukuntu ubukwe burimo abantu 20 bicaye neza berekwa Itangazamakuru abigereranya nko kwica umunsi w’Abageni.
“Ngenda henshi mbona mu masoko, muri gare, mu nzira…. abantu BACUCITSE ndetse rimwe na rimwe na Police yacu ibahagaze impande (Ariko abageni batarenze…). Hari insengero zujuje ibisabwa zijya zacyira abantu nk’ 100… Ariko UBUKWE, ABAGENI sinzi impamvu! (Ibaze abantu 20 ni bo bemewe mu bukwe na bo mu rusengero gusa, na bwo bwacya urwo rusengero rugasengerwamo abantu 100+..) … Mu ma hoteli na Restaurant haba harimo abantu BENSHI, ikibazo se ni uko bariya ari ABAGENI? None abageni ni ukubicira umunsi w’amateka mu buzima bwabo, imbere y’itangazamakuru!”

Yakomeje avuga ko atashyigikiye abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko ko gukorera ibintu nk’ibi Abageni ari ukurengera.
Ati “Sinshyigikiye ko abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda iyo Covid ariko ntekereza ko gukorera nk’ibi abageni ari ukurengera, ahubwo hagashatswe ubundi buryo bahanwa butari ubu kweri! Tekereza uru rwibutso aba bazahorana iteka no mu bazabakomokaho!”
Asoza agira ati “Turabakunda @RwandaPolice twubaha akazi mudahwema kudukorera, ariko aka katubabaje. Murakoze.”
Abamukurikira kuri Facebook ye batanze ibitekerezo byinshi byiganjemo kunenga iki gikorwa bavuga ko gihabanye n’umuco Nyarwanda.
Uwitwa Hakimana Innocent ati “Ngaho da! Nagize ngo ninge byababaje ngenyine, n’ubwo bakoze ibyo mwita amakosa Polisi yo yakoze amahano yo kwica uburenganzira bwa bariya bageni bitwaje inshingano bahagazemo.”
Utetanase Eulade yagize ati “Ibi bikora ku mutima wa buri wese pe! Ni byiza ko dukora akazi ariko rimwe na rimwe dukoreshe n’umutimanama! Ibi ni ishyano kandi simbona ko yari guhanwa gutya! Basi se iyo bamureka agakuramo ikanzu? Anyway ntakundi ibyabaye ntawabisubiza inyuma!”
Hari Umugeni aka kaga kabayeho yagize ati “Birababaje gusa, ni ibintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye gufunganwa n’ababyeyi n’abandi bagutahiye ubukwe.”
Yongeraho ati: “Kubabaza abantu gutya no kubakoza isoni sibyo bituma batinya cyangwa birinda Corona”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera avuga ko nta na rimwe bazihanganira urenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo.
Ati “Rwose ntituzarambirwa, aho ibi bikorwa birenga ku mabwiriza byagaragaye, Polisi izajya ihita ihagera.”
Yakomeje agira ati “Bavuze abantu 20 none wongeyeho 40. Turagira ngo icyo wakora cyose cyemewe, nta kwiyongereraho icyawe, ushobora kugabanyaho ariko nta kurenzaho.”
Ku wa Mbere tariki ya 05 Mata nibwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 138 ivuga ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, muri bo abantu 60 bafashwe tariki ya 04 Mata 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo bari muri hoteli yitwa le Printemps iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko mu Kagari ka Nyagatovu, bari mu muhango w’ubukwe biyakira.
Abandi 21 bafashwe kuri uwo munsi bafatirwa muri Resto-Bar yitwa Happiness iherereye ahazwi nko mu Migina mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu mu Karere ka Gasabo. Aba na bo bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe.
Ni mu gihe abandi bantu 57 bafashwe ku wa mbere tariki ya 05 Mata mu rugo rwa Bisengimana Justin utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama mu Kagari ka Muyange, mu Mudugudu wa Rugunga. Bafashwe bari mu muhango wo gusaba no gukwa.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ibi nibyo guhanga udushya n’amajyambere arambye twari twarabuze!
Umugeni ucyambaye agatimba, abakwe na ba sebukwe,.., ababikira bambaye amavala, abasaza n’abacyecuru, bose ntawe ugihabwa icyubahiro akwiye !! Mbese koko ibi mubona bidakabije ??
Mbese itegeko ryemerera kwandagaza imbere y’abanyamakuru n’isi yose abantu bafashwe batubahiriza amabwiriza ( si ni itegeko ) yo kwirinda covid ?
Ariko iki gihugu cyaba kiyobowe n’abantu nyabantu cg ni abantu nyamaswa !!!?
Twararambiwe pe!
Nanjye ndanenga icyamezo cyo kuraza muli stade ABAGENI.Bari gushaka ubundi buryo babahana ntibabaraze muli stade.Kurongora no kurongorwa nicyo kintu kidushimisha kurusha ibindi byose.Hamwe no kubyara,iyi ni “sacred gift” iruta izindi zose Imana yaduhaye .Nanjye ngaye police yaraje iyi Couple mu mbeho yo kuli stade.Bali kubaca amafaranga bagataha.
Kanyarwanda na bagenzi bawe, mwitwarwa n’amarangamutima ,usesenguye, ari Polisi , ari Abanyamakuru na bariya bacyuje ubukwe bakajya kwiyakirira muri Hotel bitemewe, ninde nyirabayazana? None se habayeho ko mu gihugu, buri wese abyuka akora ibintu uko ashaka cg uko abyumva, atitaye ku mategeko n’amabwiriza, ubona byatanga iki? Covid irahari. Hirya no hino ubutumwa buratangwa butwibutsa kubahiriza amabwiriza. None se bariya bagiye kwiyakira muri Hotel bakoze ibyo basabwa , Polisi irabyirengagiza, irabahohotera. Buri ruhande nirukore ibyo rusabwa. Ibihugu biri gusubira muri lockdown, none ngo bari gukabya? Erega nta bwo uriho kubwawe gusa, ahubwo menya ko uriho no kubwabandi.
Birababaje pe umunsi basanze ku irimbi harengaho bizagenda gute? Bazazana cercueil kuri stade??
Ariko ntimundakarire.Ngewe nta na rimwe njya nenga RIB cg POlice iyo hari abo yeretse itangazamakuru.Ahubwo nenga umunyamakuru uhururana recorder na Camera akajya kwerekwa abantu.Sindumva umunyamakuru wahanwe kuko atagiye kwerekana abantu.Rero nimureke twakire ingaruka zo kuba bamwe mu banyamakuru barize nabi cyangwa bakaba bakora ibyo batize.Ubundi amahame agenga uyu mwuga hari uko abiteganya.Kuberekana si igitangaza ariko hari uko ugoma kubagaragaza hari n’icyo uba ugomba gukora nyuma yo kuberekana.Mwigora police rero irakora akazi kayo.Igomba kwamamaza uburyo ishyira mu nshingano ibyo ishinzwe ikibazo ahubwo ni abamamaza mu buryo butari bwo!!!Abanyamakuru bisubireho.Bihugure cg basabe amahugurwa!
Mbonye “Alias” mbona nyine ko atari izina lyawe! Kwumvako umunyamakuru atakwerekana amabi polisi ikora nabyo ubwabyo biteye isoni. Nonese twazamenya amakuru gute? Polisi tubona hano nta muco, nta bumuntu! Rero banagendesheje musenyeri wo ku Gikongoro za kilometero ku maguru ngo bumvishe kiliiziya gatolika. Ubusanzwe, umusenyeri arubahwa kandi ntiyandagazwe. Byaduteye kwibaza niba abakora ibi ari abanyarwanda bataye umuco cyanga niba ari abanyamahanga batwinjiriye. Ibi kandi biraha icyuho abavuzeko za raporo zikorwa ngo igipolisi cyacu ni ikinyamwuga, ni igipindi gusa!
Ubu Kararisa bashobora guhita bamuclassa mu bigarasha,uti ese yaba azizi iki?kwangisha abaturage ubuyobozi.
Ngayo nguko ibyiwacu cyakoze uwazura sogokuru wagiye muriza 80 yakumirwa burundu
Ahubwo Karasira kuri tweeter batangiye kumwita umwanzi w’igihugu kuberako comment yatanze. Iki gihugu cyacu kiragana ahabi aho umuntu bamutwerera icyaha cyamufungisha imyaka 30 kubera akantu k’ubusa. Gukubitisha isazi inyundo ndabona bikomeje.
Nsanga Polisi yaba yarahannye abageni ititaye ku umuco Nyarwanda ujyanye ni agaciro abakwe baba bahawe. Bashoboraga guhanwa batabaraje muri stade ni amahano kubona ufunga umugeni yambaye agatimba ndetse ntibamuhe nibura umwanya na muto wo guhindura imyenda.
Uwatanze amabwiriza yo gufunga abageni nuwo kugawa kuko nawe yakoze amahano.
Ko mbona mwashyushye mushaka ko noneho imihango yubukwe ihagarara…erega mwinyaye mwisunzu…iyo mubona abafatwa bongeye kuba 200 na mirongo ku munsi….batipimishije..batazi uwo bahuye nawe , abo bageni batubahiriza amategeko ..ubundi bazabana gute hehe? bazigisha abana babo iki? kubemerera ko bagira ibirori byabantu 20 nabo bagategura dine yabantu 80…mushaka ko police ikora gute..cg mushaka ..bibe nko muri TZ , mbega bahagarike gupima, kuvura Covid…abishoboye nibarwara bazajya bafata indege bajye Kenya????Ntabyo muzabona Rwose….abatuka Police baba batuka Urwanda ni mukomeze murabimenyereye ariko Urwanda ruzakomeza ari Urwanda
Bampiliki ko noneho atavuga ?ubudasa bwacu tuzabwira amahanga aze kutwigiraho
Kararisa ubwo uraje dore ni uko ba Kizito bagiye baza! Wakwiririmbiye mwana wa Mama ukareka kuba umuvugizi w’abanyamakosa bayateguye bakanayakora nkana!
Ibyiza burigihe bigira imbogamizi Kandi umuririmbyi Ari mu mwuka ati muri iyi si huzuye umuruho namahane icyo nkeneye cyose simperako nkibona ariko kumunsi mukuru …………undi ati mu isi turacumbitse gakondo siyi si