Muhanga: Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko yafashe abakekwaho gucuruza urumogi no kurukwirakwiza.
Mu ijoro ryo kuwa 12 rishyira 13 Mutarama 26, mu Karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye mu kagari ka Gitarama mu mudugudu wa Kagitarama ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze Polisi yafashe abagabo babiri (2) bakekwaho gucuruza, kuranguza, gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge aho bafatanwe ibiro bigera kuri bine (4) by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye aho ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.
Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bakomeje ubukangurambaga ku baturage by’umwihariko urubyiruko bugamije gukumira ibyaha, cyane cyane ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko.
Polisi ishimira abaturarwanda bakomeje kurangwa n’umuco wo kumenya ko umutekano ari inshingano rusange, aho bagira uruhare rufatika mu gutangira amakuru ku gihe, kandi vuba hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.
Polisi isaba buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko by’umwihariko gucuruza, gukwirakwiza, gutunda, kunywa urumogi, ikavuga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko itazigera yihanganira uwo ari we wese ukora ibinyuranyije n’amategeko, cyane ko amayeri bakoresha Polisi ikomeje kuyatahura uzajya abikinisha wese, azajya afatwa ashyikirizwe Ubugenzacyaha amategeko yubahirizwe.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW