Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi w’Umugore

Mu mukino wo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wabereye mu Karere ka Musanze kuri Stade Ubworoherane, Police WFC yegukanye igikombe cy’iri rushanwa nyuma yo gutsinda Rayon Sports WFC penaliti 5-4.

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe 2026 mu Karere ka Musanze, hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Minisiteri ya Siporo ndetse n’aka Karere.

Kuri Stade Ubworoherane, habereye imikino ibiri yabanjirijwe n’uw’abatarengeje imyaka 20 mu bakobwa warangiye ATEFOP inganyije 0-0 na Nemba TSS.

Umuhango wo gutangiza umukino wahuje Rayon Sports WFC na Police WFC, warimo ushinzwe Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice n’abandi bagize Komite Nyobozi ye.

Hari kandi Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagire muri aka Karere, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ya Siporo unashinzwe Iterambere rya Siporo, Gilbert Manier n’abandi.

Ubwo hakinwaga uyu mukino, hagiye hatangwa ubutumwa butandukanye bugaragaza agaciro umugore afitiye ikiremwamuntu muri rusange. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ‘Umugore ni uw’agaciro.’

Impamvu nyamakuru yatumye hahuzwa Rayon Sports WFC na Police WFC kuri uyu munsi, ni uko ari yo ayoboye Shampiyona y’Abagore kugeza ubu.

Ni umukino wihutaga ariko warangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi, bituma hitabazwa za penaliti, maze ikipe y’Abashinzwe Umutekano yegukana igikombe kuri penaliti 5-4.

Nyuma y’umukino, amakipe yose yitabiriye imikino y’uyu munsi, yahembwe imipira 10 yo gukina kuri buri imwe maze iya mbere inahabwa 3,000,000 Frw, imidari ndetse n’igikombe.

Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yavuze ko we n’abo bafatanyije kuyobora, bishimira uko umupira w’abagore uri kuzamura urwego umunsi ku wundi ndetse bitanga icyizere ku makipe y’Abagore mu minsi iri imbere.

Igikombe cy’iri rushanwa cy’umwaka ushize, cyari kibitswe na Rayon Sports WFC yari yegukanye itsinze Indahangarwa WFC mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino wabereye kuri Stade Ubworoherane
Perezida wa FERWAFA n’Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, bari baje kureba iyi mikino
Meya w’Akarere ka Musanze, Claudien [uri hagati] yabanje kujya gusuhuza abakinnyi
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ubwo yasuhuzaga abakinnyi
Umukino uhuza aya makipe ntujya woroha
Ibyishimo byari byinshi n’ubwo hari mu mvura
Ibyishimo byabasaze
Igikombe bacyambuye Rayon Sports WFC yari ikibitse
Police WFC y’uyu mwaka ikomeje gutanga ubutumwa
Rayon Sports WFC yatsindiwe i Musanze

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *