Police FC yinjije bane barimo Pitchou

Ubuyobozi bwa Police FC, bwatangaje ko iyi kipe yasinyishije abakinnyi bane barimo Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou.’

Ni amakuru yatangajwe biciye kuri X y’iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, ku wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026.

Nyuma y’iminsi bivugwa, Police FC yemeje ko yasinyishije rutahizamu, Rudasingwa Prince wakiniraga AS Kigali na mugenzi we bakinanaga, Isaac Ezeh, myugariro wavuye muri Gasogi United, Udahemuka Jean de Dieu na Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou.’

Ingano y’amasezerano basinye nta bwo yatangajwe ariko amakuru avuga ko basinye angana n’umwaka umwe n’igice.

Iyi kipe kandi iherutse gutangaza ko yatandukanye na Eric SSenjobe ndetse bivugwa ko yohereje Henry Musanga mu igeregezwa.

Biravugwa kandi ko ishobora kurekura abarimo Muhizi Fred, Mugisha Didier na Ndizeye Samuel.

Pitchou ni umukinnyi mushya wa Police FC
Prince yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Police FC
Jean de Dieu ni umukinnyi ugiye gutangira ubuzima bushya
Ezeh yahinduye ubuzima
Udahemuka yahawe ikaze
Yahawe ikaze n’Umunyamabanga Mukuru w’ikipe
Ubwo Rudasingwa yahabwaga ikaze
Isaac yahawe ikaze mu buzima bushya

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *