Ubuyobozi bwa Police FC, bwemeje ko Rudasingwa Prince iyi kipe iherutse kugura muri AS Kigali, ari umukinnyi wa yo bidasubirwaho n’ubwo yaguzwe afite imvune yatumye adahita atangira akazi.
Ku wa 23 Mutarama 2026, ni bwo Police FC yatangaje abakinnyi bashya barimo na Rudasingwa Prince usanzwe akina nka rutahizamu. Ni nyuma y’uko uyu musore yaguzwe muri AS Kigali yari agifitiye amasezerano y’amezi atandatu.
Ni umusore byavuzwe ko ashobora kuba yaraguzwe afite imvune, ndetse bivugwa ko n’amafaranga y’igurwa rye yahagaritswe ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwahakanye aya makuru.
Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP, Umutoni Claudette, yabwiye UMUSEKE ko amakuru avuga ko amafaranga yo kugura Rudasingwa Prince yahagaritswe, atari ukuri ndetse uyu musore ari umukinnyi w’iyi kipe bidasubirwaho.
Yagize ati “Ni ukubeshya Prince ni umukinnyi wacu bidasubirwaho.”
Ibicishije kuri X ya bo kandi, iyi kipe yakomeje gushimangira ko Rudasingwa ari umukinnyi mwiza ukiri muto kandi utegerejweho kuzatanga byinshi.
Bati “Ni umukinnyi ukiri muto, umutoza abona ko azagira icyo afasha mu mushinga mugari ubuyobozi bufite wo kuba Police FC y’igihe kirambye.”
Kimwe mu byo abavugaga ko bagendeyeho, ni uko Prince kuva yasinyira amasezerano iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, atigeze agaragara mu myitozo ndetse nta n’umukino yigeze akina mu irushanwa ry’Intwari 2026.
Bivugwa ko uyu rutahizamu ashobora kuba yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’ubwo Police FC itigeze itangaza ingano y’amasezerano yasinye.
Abandi bakinnyi bashya iyi kipe yinjije muri Mutarama 2026, barimo Udahemuka Jean de Dieu, Isaac Ezeh, Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ na Ekeson Okerie. Yatandukanye n’abandi barimo Mugisha Didier, Muhozi Fred na Eric Ssenjobe.

UMUSEKE.RW
