Phocas Ndayizera watangaga inkuru kuri BBC yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

Umunyamakuru Phocas Ndayizera wahoze atanga inkuru kuri Radio BBC yakatiwe imyaka 10 y’igifungo nyuma yo kumara igihe akurikiranyweho ibyaha bikomeye byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Phocas Ndayizera amaze umwaka urenga afunzwe akurikiranyweho ibyaha bikomeye byo guhungabanya umutekano (Archives)

Ndayizera aregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba akabara asangiye urubanza n’abandi 13.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwahanishije Phocas Ndayizera n’abandi 6 mu bo bareganwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10  kubera ko ibyaha baregwaga bari mu mugambi wo kubikora bafatwa batarabikora.

Cassien Ntamuhanga na we wahoze ari Umunyamakuru akaba yararezwe n’Ubushinjacyaha ariko akaburana adahari kubera ko yatorotse ubutabera bw’u Rwanda, Urukiko rwamukatiye igifungu cy’imyaka 25 kuko afatwa nk’uwari ahagararariye ibikorwa bigize ibyaha byariho bitegurwa na bariya bantu.

Abandi 6 barimo bakurikiranwa Urukiko rwabagize abere ruhita runategeka ko bahita barekurwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be baburane bahakana ibyaha byose baregwa, tariki 08 Gashyantare 2021 Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa BURUNDU.

Baregwaga ibyaha 3:

  1. Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga;
  2. Icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora icyaha cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bwo gukoresha binyuranije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda;
  3. Icyaha cyo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Tariki 28 Ugushyingo 2018 Umunyamakuru Phocas Ndayizera yeretse Itangazamakuru ndetse RIB ivuga ko imufunze, yari amaze igihe umuryango we uvuga ko yaburiwe irengero. Icyo gihe herekanwe ibintu biri mu gikarito, RIB ivuga ko ari intambi zari gutegwa muri Kigali.
Ibi biri mu byo RIB yeretse Itangazamakuru ivuga ko biturika
Phocas Ndayizera yafatanywe n’abandi bantu 12

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Share This Article
6 Comments
  • Nsanga Uk yagombye kugira isoni zo kuza gukorera inama mu Rwanda.Amahame menshi ashishikariza ibihugu kubahiriza u Rwanda ruyahonyora buri munsi.Nugusenga ngo Tony Blair atuvire kwisi.

  • @Uwamahoro,inama se igutwaye iki?aba bahungu murabashuka bigatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga,icyo nzi nuko mu Rwanda ikintu kitwa gushaka amakuru(intelligence) ruri on top ntabwo ari par accident aba bahungu bafashwe ngaho reba ibyo Cassien bari bafunganye ibyo yirirwa yandika(non sense),icyo ubibye uragisarura!mwitonde kuko turaziranye you’re backed with wrong intention.

  • Itekinika riragwira.Harya wa muntu wagonze Rwigara Asinapoli azagezwa imbere yubutabera ryari? Erega ibyo mukora byose ntimugirengo ntabwo twumva, tutabona.Imana yi Rwanda ize itubohore rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *