Peter Kamasa yageneye ubutumwa APR WVC

Uwahoze ari umutoza mukuru wa APR Women Volleyball Club, Peter Kamasa, yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri yari ayimazemo mbere y’uko badakomezanya.

Mu minsi mike ishize, ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Kamasa na APR WVC, bamaze kwemeranya kudakomezanya. Ni nyuma y’uko amasezerano y’uyu mutoza yari ararangiye, maze ikipe y’Ingabo ntiyahitamo kuyongera.

Nyuma yo gutandukana n’iyi kipe y’Ingabo, Peter Kamasa yageneye ubutumwa APR WVC n’umuryango w’iyi kipe muri rusange, ndetse ayishimira ibihe byiza bagiranye mu myaka ibiri ishize.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka ibiri idasanzwe, igihe kirageze ngo mvuge murabeho nyuma yo gusoza amasezerano.”

Yakomeje agira ati “Byarenze kuba ikipe, wari umuryango kandi tuzahora twibuka ibyo twageranyeho igihe cyose.”

Muri ubu butumwa bwa Peter Kamasa, yakomeje ashimira abakinnyi ku muhate bakoranye batanga byose bari bafite umunsi ku wundi kugira ngo babashe kugera ku byiza.

Ati “Ndabashimira ku kazi kanyu gakomeye, kwihangana hamwe no gushyira hamwe kw’ikipe kutajegajega. Buri mukino, buri mwitozo na buri kimwe cyose.”

Uyu mutoza yakomeje ashimira abakinnyi be ku bwari buri kimwe bamuhaye mu myaka ibiri bamaranye. Yakomeje avuga ko yishimira ko yarabatoje kandi atewe ishema na byo.

Yasoje agira ati “Mbifurije amahirwe masa mu bihe biri imbere.”

Mu myaka ibiri Kamasa yatoje APR WVC [2023-2025], yakinnye amarushanwa 12, yegukanamo ibikombe umunani, atakazamo ane.

Yegukanye Igikombe cya Shampiyona cya 2024, Nyerere International Tournament 2024, ibikombe bibiri by’irushanwa ryo Kwibuka Padiri Kayumba [2024 na 2025]. Mu 2024, yegukanye kandi igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bishwe mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabiriye irushanwa rya Kampala Amateur Volleyball Club [KAVC] mu mwaka ushize.

Ubwo APR WVC yatozwaga n’uyu mutoza, yanitabiriye amarushanwa arimo Zone V Championship, imikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri uyu Mugabane [Africa Club Championship] ndetse igera muri ¼. Mu 2024 na 2025, ikipe y’Ingabo yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura.

Ibindi bihe byiza Kamasa yagiriye muri iyi kipe, harimo igikombe yegukanye cyo Kwibohora [2024 na 2025], icy’Intwali cya 2024 na 2025 n’ibindi.

Peter Kamasa, yatoje amakipe nka REG VC ubwo yari yungirije Mugisha Benon na RRA WVC ubwo yari yungirije Jean de Dieu Masumbuko wagiye mu yahoze ari UTB WVC.

Yatoje kandi Groupe Scolaire de Butare, ESSA Nyarugunga, East African University Rwanda Volleyball Club na Kirehe Volleyball Club yo mu Karere ka Ngoma.

Uyu mutoza, yanatojeho RwandAir VC nk’umutoza mukuru ndetse yegukana ibikombe bya Shampiyona yo mu mikino y’abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST.

Kamasa, yatangiye gukina Volleyball mu mwaka wa 2001 mu mashuri abanza ya Kibungo aho yaje gukomereza mu ishuri rya Gahini Secondary School, ndetse yakiniye Akarere ka Ngoma District, Umubano Blue Tigers, Rukinzo VC (Burundi), Group Scolaire de Butare, UNATEK, ULK, na APR.

We na bagenzi be batwaranye ibikombe bitandukanye
Kamasa n’uwari umwungirije
Yishimira ko yagize ibihe byiza muri iyi kipe
APR WVC yari yarabaye umuryango kuri we
Yagiye yitwara neza mu marushanwa atandukanye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *