Perezida Zewde wa Ethiopie ari i Kigali-AMAFOTO

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver) ibera i Kigali.

Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde yururuka indege

Perezida Zewde ni umwe mu banyacyubahiro bamaze kugera i Kigali bitabiriye iyi nama igiye kubera ku Mugabane wa Afurika bwa mbere.

Abandi banyacyubahiro bamaze kugera i Kigali harimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall, Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia, Graça Machel wari umugore wa Nelson Mandela.

Kuri uyu wa mbere kandi biteganyijwe ko umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha nawe agera i Kigali mu masaha ari imbere.

Inama ya Women Deliver ihuriza hamwe abatanyabikorwa batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bagamije kurebera hamwe uburyo ihame ry’uburinganire ryarushaho gutezwa imbere ndetse abagore n’abakobwa bakigishwa uburenganzira bwabo mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Nubwo Abagore basuzugurwa mu bihugu byinshi,nabo barashoboye.Dore ingero nkeya:Ababaye Prime Ministers Margaret Thacher of England (nicknamed The Iron Lady),Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35. Abasuzugura Imana bakabirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi cyo gusuzugura amategeko y’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *