Perezida w’Ubushinwa yaherukaga ku mugabane wa Africa mu myaka itanu ishize, yageze muri Africa y’Epfo aho yitabiriye inama y’ibihugu bikataje mu iterambere byishyize hamwe mu itsinda ryitwa Brics.

Perezida Xi Jinping yagze mu mujyi wa Johannesburg ku wa Mbere nijoro yakirwa na Perezida Cyril Ramaphosa.
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro ndetse bitetanyijwe ko basinya amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi n’ingufu.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo inama ya Brics iterana muri Africa y’Epfo.
Ibihugu bikataje mu iterambere bikomeje gusaba kwiyunga kuri uyu muryango w’ibihugu bitanu, Brazil, Ubushinwa, Uburusiya, Ubuhinde na Africa y’Epfo.
ISESENGURA
Urutonde ruriho ibihugu 20 birashaka kwiyunga kuri ibi birimo Misiri, Algeria, Ethiopia, Iran na Argentina bikaba bishaka guhangana n’ibindi bihugu byiganjemo iby’I Burayi bifatwa nk’ibitegeka Isi.
Inama ibera muri Africa y’Epfo irareba niba ibihugu byasabye kujya muri uyu muryango byakwemererwa kwinjira.
Mu nama y’uyu munsi hatumiwe ibihugu 69 birimo 54 byose byo ku mugabane wa Africa.
Umuryango wa Brics urashaka kugaragara ku Isi nk’ukora ibikorwa aho kuba ihuriro ryo kuganira bikarangirira aho.
Muri iyi nama Uburusiya bwohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin washyiriweho impapuro zimuta muri yombi, yahisemo kwigumira mu Burusiya.
Mu biganirwaho hari uguha umurongo mushya Isi, no kureka uko Umuryango w’Abibumbye, UN wavugururwa.

BBC
UMUSEKE.RW
Wikwibagirwa Brazil kandi ari yo itangira izina “BRICS”.
Kandi iyi nama irakomeye, ntimwandika mubica hejuru gusa. Mwabona havuyemo icyemezo cyo kurema ikizaba mukeba w’idolari: ifaranga ryitwa “R5” – rishingiye ku nyuguti ya mbere y’izina ry’ifaranga ry’ibyo bihugu uko aro bitane:
Brazil – real
Russia – ruble
India – rupee
China – reminbi (aka yuan)
S. Africa – rand.
Muzirikane kandi n’iri jambo ry’umwanditsi wo muri Brazil, Pepe Escobar, rishobora kuba ririmo ukuri:
A “chance of a century” to break the chains of neocolonial bondage
“A substantial swathe of the African continent is finally waking up to the possibilities ahead and the fact that if they don’t definitively refuse all forms of neocolonialism by the Collective West, there’s not going to be another chance. This is the chance of a century for Africa to finally start developing in a way that is more equitable for African populations.”