Umukuru w’Igihugu cya Zambia, Hakainde Hichilema avuga ko Leta izatemera ubutinganyi aho abagore cyangwa abagabo babana bahuje ibitsina.

Perezida Hakainde Hichilema yavuze ko ubutinganyi badashobora kwihanganirwa mu gihugu kigendera ku mahame n’indangagaciro za Gikiristu.
Hichilema avuga ko igihugu cye kizemera amahame ya Demokarasi n’indangagaciro zayo
Mu kwezi gushize UMukuru w’Igihugu cya Zambia yanze ibiganiro bivuga ku butinganyi ubwo yari mu ruzinduko mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, muri America.
Ibinyamakuru byo muri Zambia bivuga ko hari amakuru y’uko inama yagombaga guhuza Hakainde Hichilema na Perezida Joe Biden yahagaritswe bitewe n’amagambo yamagana ubutinganyi yavuzwe na Visi Perezida wa Zambia Mutale Nalumango.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
BBC
UMUSEKE.RW
Kuki twamagana gusa Abatinganyi,ntitwamagane abantu millions na millions basambana,ahubwo tukabyita “gukundana”?? Byombi ni icyaha kingana mu maso y’Imana.Ijambo ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible rivuga gusambana,ni Porneia.Rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (kurongora inyamaswa),sex touching,etc…Twakongeraho kuryamana na Female Robot muli iki gihe.Abo bose,hamwe n’abandi bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi nkuko ijambo ry’Imana rivuga.Imana izabarimbura ku munsi w’imperuka.
Ariko hari ubwo umuntu ashyira ubwenge bwinshi mu gusobanura,nyamara bidasaba ubuhanga mu kumvisha abantu.
Iyo Bible usoma ni iya hehe??
Mu by’ukuri Ubusambanyi n’ubutinganyi ni ibintu 2 bitandukanye.
Ubusambanyi ni igikorwa ababiri bakora mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’Imana n’ay’abantu bishyiriyeho (batarashyingiranywe byemewe).
Ubutinganyi ni abaryamana bahuje ibitsina:Ibi Imana ibyanga urunuka
Rero wikwitiranya ibintu ngo gusambana no gutingana byose ni kimwe.
Abayobozi bacu muri Africa bagomba kwihagararaho,nina kimwe mu bituma Imana ibakunda.nibakomereze aho kurwanya ingeso mbi nka ziriya.