Mzee Kenneth Kaunda waharaniye ubwigenge bwa Zambia ndetse akayibera Perezida wa mbere, yitabye Imana afite imyaka 97.

Uyu mukambwe yatabarutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane aguye mu Bitaro bya gisirikare biri mu murwa Mukuru wa Lusaka, bizwi ku izina rya Maina Soko.
Kugeza ubu ntabwo haratangazwa icyaba cyishe uyu mukambwe gusa hakomeje gutangazwa ko yafashwe n’umusonga maze akihutira kujyanwa mu bitaro.
Kaunda wavutse ku wa 28 Mata 1924 yabaye impirimbaye mu guharanira ubwigenge bwa Afurika aho yahanganye n’Abakoloni b’Abongereza mu gihugu cye.
Ni umwe mu bakomeje gushaka ko Afurika yakwigenga.
Kaunda nyuma y’ibizazane bikomeye no gusohoka gereza yari yarafungiwemo, yaje kuba Perezida w’Igihugu mu 1964 kugera mu 1991.
Mu minsi mike ishize muri iki Cyumweru Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yemeje ko Kaunda arembye anamusabira inkunga y’amasengesho.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW
Ni bake bageza ku myaka 97 yali afite.URUPFU,ni inzira ya twese.Impamvu twese dusaza tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.