Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mugabo Nizeyimana Olvier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA, yagaragaye mu Maroc mu mukino wa gishuti wahuje abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru.

Uyu mukino wabanjirije umukino wa nyuma wa CAF Champions League wahuje Kaizer Chiefs yatsinzwemo na Al Ahly ibitego bitatu ku busa 3-0.
Nizeyimana Olvier usanzwe ari umufana ukomeye wa Fc Barcelone, yari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino wahuje abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.
Uyu mugabo wo mu Majyepfo y’URwanda witezweho kuzamura Ruhago Nyarwanda yagaragaye muri Stade yahuje ibiganiro na Samuel Eto’o Fils ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, umuherwe Patrice Motsepe.
Hari ifoto kandi yagiye hanze ari kumwe n’umuyobozi w’umupira w’amaguru mu Burundi, Reverien Ndikuriyo yavuzweho cyane aho bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru basabye aba bayobozi bombi ko bategura umukino wa gishuti hagati y’Amavubi n’Intamba mu Rugamba z’u Burundi.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Nibyiza cyanee abagize Ferwafa bahisemo neza, Ariko ubutaha Olivier ajye aserukana umupira (yambaye) uriho ibirango by’u Rwanda, Aho kwambara FC Barcelona Kandi aba bagiye guteza umupira wa Afrika imbere .ibi nabyo biba bigaragaza ko tutaribohora mpatseibihugu