Perezida Felix Antoine Tshisekedi uvuye mu Bufaransa yahitiye muri Congo Brazzaville aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Denis Sassou NGuesso.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo Kinshasa, byatangaje ko Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Congo, mu mujyi wa Oyo.
Mu biganiro Abakuru b’Ibihugu bagiranye ngo harimo gukomeza umubano n’ubufatanye, no kubana neza nk’abaturanyi.
Banaganiriye ku kibazo cy’umutekano mu Biyaga Bigari, n’imbogamazi ziwugarije harimo kugera ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Perezida Tshisekedi yavuze ko Denis Sassou NGuesso ari inararibonye mu karere bityo ko byari ngombwa ko amubwira uko umutekano wifasha “intambara iri mu burasirazuba bwa Congo”, ndetse no ku nzira zihari zo kugarura amahoro.
Yavuze koi zo nzira zihari hari bamwe badakurikiza ibyo biyemeje.
Ibiganiro byabo byamaze amasaha abiri, Perezida Felix Tshisekedi afata indege akomeza urugendo amazemo iminsi mu Busuwisi no mu Bufaransa, asubira i Kinshasa.

UMUSEKE.RW