Perezida Trump yikomye Zelensky wa Ukraine 

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yikomye mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, amushinja kugira ubushake buke no kubangamira irangizwa ry’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Ibi Trump yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Biro bye.

Trump yabajijwe impamvu atarahagarika intambara igiye kuzuza imyaka ine, u Burusiya na Ukraine barwana kandi yari yavuze ko azayirangiza mu minsi mike ubwo yagarukaga ku butegetsi.

Donald Trump yabajijwe umuntu waba uri kundindiza inzira y’ibiganiro ndetse n’ibyemeranyijweho ngo intambara irangire.

Trump ati ” Ntekereza ko [ Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya] abyemera [ibisabwa ngo intambara irangire]. Ariko ntekereza ko Ukraine itabishaka.”

Trump yavuze ko ateganya guhura na Zelensky mu cyumweru gitaha i Davos mu Busuwisi mu nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, World Economic Forum.

Tariki 24 Gashyantare 2026, imyaka ine izaba yuzuye Ukraine n’u Burusiya bazaba binjiye mu mwaka wa kane bari mu ntambara, nyuma y’uko u Burusiya butangije ibitero kuri Ukraine mu kiswe ibikorwa bya gisirikare byo kurengera ubusugire n’umutekano.

Ibiganiro bitandukanye byarabaye biganije kuyihagarika ariko Ukraine n’u Burusiya ntibakumvikana kuri zimwe mu ngingo zirimo kugena ugenzura ubutaka u Burusiya bwigaruriye muri Ukraine.

Ubu ibiganiro biriho ni ibyo kuganira ku mushinga wa Perezida Donald Trump ngo uhagarike intambara.

Muri uyu mushinga wa Trump ugizwe n’ingingo 28, zirimo guhagarika imirwano burundu, kuba Ukraine yahagarika kugenzura ibice byose yambuwe n’u Burusiya birimo Donetsk, Luhansk na Crimea no kugendera kure igitekerezo cyo kujya mu Muryango wo gutabarana wa OTAN/NATO, ibyo ibihugu by’inshuti na Ukraine byafashe nko ‘kubishora mu kugaragaza ko byatsinzwe n’u Burusiya, bikaba byaranze uwo mushinga.’

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *