Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yakuye urujijo ku bibwira ko mu mwaka wa 2025 atazahatana mu matora yo kuyobora igihugu, yavuze ko yize ko abagore bazamushyigikira.

Samia Suluhu yarahiriye kuba Umukuru w’igihugu cya Tanzania ku wa 19 Werurwe 2021 nyuma y’urupfu rwa Dr. John Pombe Magufuli.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubutegetsi rusange ku isi byabaye ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri, 2021 mu Mujyi wa Dar es Salaam, yavuze ko kubona igihugu kiyoborwa n’umugore muri kino gihe wabaye umugambi w’Imana hamwe n’ibiteganywa n’itegeko nshinga.
Ati: “Icyo twebwe, bashiki bacu na ba mama bacu twakoze kwabaye ugukora uko dushoboye kose ngo dushyire umugore mu mwanya w’icyegera cy’umukuru w’igihugu, iyi niyo ntwererano ya mbere nyamukuru twakoze, ariko kugeza ubu iyo utaba umugambi w’Imana, byari kuba bigoye cyane.”
Yakomeje avuga ko niba ubuntu bw’Imana buje mu biganza byawe utagomba kubwirengagiza, yibutsa ko abagore bitanze cyane mu kurwanira ubwigenge bw’igihugu.
Ati “Abagore twarakoze cyane muri politike z’ibi bihugu, uno munsi Imana yashyize umugisha mu biganza byacu.”
Yasabye abagore gukora neza bakazatora umukuru w’igihugu w’umugore mu 2025, abibutsa ko nibashyira hamwe bagashyiraho umukuru w’igihugu w’umugore bihitiyemo bazaryoherwa cyane.
Aha niho yahise yikoma abatavuga rumwe na leta n’abandi bumva ko igihugu kitayoborwa n’umugore. Ati “Batangiye kudushotora bandika mu binyamakuru ngo Samia ntaziyamamaza, ni nde wabibabwiye..?”
Abakurikirana politike muri Tanzania bavuga ko amagambo yatangajwe na Perezida Samia Suluhu Hassan yahagaritse urujijo, ku bamaze iminsi bibwira ko ataziyamamaza mu matora ya 2025.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Abagore nabo barashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi.