Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa NBA All-Star

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida, Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma uhuza abakinnyi b’intoranywa muri Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [NBA All-Star 2026] wabereye i Los Angeles.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2026, urangira USA Stars yegukanye igikombe itsinze USA Stripes amanota 47-21.

Mu banyacyubahiro barebye uyu mukino, harimo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, Umuyobozi wa Los Angeles Clippers, Steve Ballmer n’abandi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byavuze ko Perezida Kagame na Steve bagiranye ibiganiro byibanze ku mikoranire y’u Rwanda na NBA, cyane ko mu mwaka ushize, Clippers yasuye u Rwanda.

Perezida, Kagame kandi, yaganiriye n’abandi bashoramari muri Siporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bandi bagaragaye kuri uyu mukino, harimo Barack Obama n’ibindi byamamare. Abakinnyi bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika b’intoranywa begukanye Igikombe cya NBA All-Star Game nyuma yo gutsinda bagenzi babo bakomoka mu bindi bihugu.

Abakinnyi bakomoka muri Amerika bigabanyijemo amakipe abiri, harimo iyitwa Team Strips na Team Stars, zihura na Team World yarimo abakomoka ku yindi migabane bitwara neza muri Amerika.

Team Stars yari igizwe na Anthony Edwards, Scottie Barnes, Ja Morant, Jayson Tatum, Paolo Banchero, Tyrese Haliburton, Chet Holmgren na Zion Williamson.

Team Stripes yari igizwe na De’Aaron Fox, Kawhi Leonard, Jimmy Butler, Jaylen Brown, Donovan Mitchell, Bam Adebayo,Trae Young, Jaren Jackson Jr.

Ni mu gihe Team World yari igizwe na Victor Wembanyama, Luka Dončić, Giannis Antetokounmpo, Nikola Jokić, Shai Gilgeous-Alexander, Joel Embiid, Domantas Sabonis na Pascal Siakam.

Mu bandi bitabiriye uyu mukino kandi, harimo abahanzi batandukanye barimo Charlie Puth, Vin Diesel, Ludacris, Queen Latifah, Fat Joe, 2 Chainz, Busta Rhymes, GloRilla, Teyana Taylor, Lisa Leslie, D Smoke, BigXthaPlug, umukinnyi wa filime Chris Tucker, Prince Harry wari kumwe n’umugore we Meghan n’abandi.

Ni umukino kandi wabaye umwanya mwiza wo kwerekana inkweto ku bakinnyi bakorana n’uruganda rwa NIKE, aho Kevin Durant, Devin Booker, LeBron James na Giannis Antetokounmpo bari bambaye inkweto zihariye bakorewe.

Ni mu gihe Jalen Brunson we yari yambaye Kobe 3 Low, mu gihe Cade Cunningham yambaye Nike ST Charge yashyizwe ku isoko bwa mbere.

Perezida, Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma wa NBA All-Star
Umukuru w’Igihugu yari muri Stade yabereyemo uyu mukino
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, Umuyobozi wa Los Angeles Clippers, Steve Ballmer
Ni umukino wabereye i Los Angeles

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *