Perezida Macron yashinje Congo ubunebwe mu gukemura ikibazo cy’umutekano

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yashinje RD Congo uburangare no kutagira icyo ikora ngo igire amahoro arambye,ayisaba kudakomeza kubera umutwaro amahanga.
Perezida Macron yavuze ko RDCongo yagize ubunebwe mu gukmura ikibazo cy’umutekano
Perezida Macron uri muri RDCongo kuwa 4 Werurwe 2023,yabanje kugirira ingendo  muri Gabon ,Angola na Congo Brazzavile, mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano na Afurika.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Macron ntiyaciye ku ruhande, abwira abanye-Congo ko nta bushake bagize ngo igihugu cyabo kigire amahoro arambye ndetse ngo baharanire ubusugire bwacyo.
Ati” Kuva mu 1994, ntabwo ari ikosa ry’u Bufaransa, mumbabarire kubivuga gutyo, mwananiwe kurengera ubusugire bw’igihugu cyanyu. Yaba mu buryo bwa gisirikare, mu bijyanye n’umutekano, mu miyoborere, uko ni ukuri. Ntabwo mukwiriye kujya gushaka abo mushinja bo hanze kuri iyo ngingo.”
Kugeza ubu RDCongo ikomeje gushyira mu majwi uRwanda, ivuga ko rukomeje kuyishotora binyuze  mu  mutwe wa M23, ukomeje kuwotsa igitutu.
Agaruka ku mu mutwe wa M23, yavuze ko”UBufaransa bwafashe uruhande ruzwi kandi rusobanutse kuko bwamaganye ibikorwa bya M23 n’abayifasha ndetse ko buri ruhande rukwiriye kubazwa uruhare rwarwo harimo n’u Rwanda.”
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa,asoza urugendo, yasabye ko RDCongo gushyiraho ubutabera buhamye ku bakoze ibukorwa by’ubwicanyi bakabiryoza.
Perezida Macron mbere y’uko ajya muri Congo, hari habanje Imyigaragambyo y’insoresore zasabaga ko atakandagiza ibirenge bye muri iki gihugu mu gihe atatanga inkunga yo guhangana n’uRwanda.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Share This Article
4 Comments
  • Macron yasubiye mu magambo Prezida Kagame ahora avuga: uruhare rwa Kongo mu bibera mu gihugu cyabo. Gusa nta kundi Macron yarikuvuga adatatiye igihango afitanye n’ubutegetsi bw’Urwanda! Niyo mpamvu atasubizaga ibibazo bamubajije akgenda abica iruhande. Abanyekongo nabo bamweretse ko ariwe ubakeneye. Baramwaganye bati ntutugerere ku butaka ariko we “ndaje”.

    • Niko Africa muzahora: ngo bamweretse ko ariwe ubakeneye??? Hanyuma se iyo nduru ya perezida wabo asaba ubufasha ngo bwo guhangana n’abo yita abanzi ikaba ari iyiki? Iyo udashoboye kubaka inzego zifatika, ukagira igisirikare kirirwa gisahura abaturage, ukumva ibyawe byose ngo bizakemurwa n’abazungu… niko bikugendekera. Wirirwa uzerere uvuza iya bahanda ngo waratewe nyamara udashobora no kwerekana umusirikare umwe mu baguteye. Niba M23 ari abanyarwanda ubwo n’aho batuye hagombye kuba mu Rwanda!

  • Mwiriwe,ngo bamweretse ko ariwe ubakeneye, gute se? abantu ndetse nibihugu buri kimwe gikenera ikindi,ariko abakire cg ibihugu bikize bikera gake ibikennye kurusha uko ibikennye bikenera ibikize,ibyo niba utabibona ufite ikibazo.

  • Ariko hariho abantu bamwe utamenya imitekerereze yabo

    abanyekongo bakirirwa bavuza induru ngo urwanda rushyigikiye M23

    mbere yo gusakuza kuki batabanza ngo barebe igihe bamaze bashyigikiye interahamwe n’ibitero zihora zigaba mu Rwanda,cg Bazi ko igihugu Ari congo gusa!!!

    mujye mwisomera Bibiliya kuko ivuga ukuri iti:icyo Umuntu abibye nicyo asarura!! barabibibye nibitonde ba bisarure,bareke gutayanjwa babeshyera urwanda ikibazo nibo bakiteye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *