Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nikereyeri “nuclear energy”.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagaragaje ko bifite inyota yo kugira ingufu za nikereyeri ya gisivile, ishobora gukoreshwa mu gutanga amashanyarazi no mu buvuzi n’ibindi.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yateguwe n’Ubufaransa bufatanyije n’Ikigo Mpuzamahanga kita ku ngufu za Nikereyeri (International Atomic Energy Agency, IAEA).
Iyi nama iritabirwa na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron n’Umuyobozi wa IAEA, Rafael Mariano Grossi.
Ni nama ya kabiri yiga kuri izi ngufu za nikereyeri, ikaba yitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, inzego z’imari, inganda n’impuguke.
Mu byo biga hari ukureba uruhare ingufu za nikereyeri zagira mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi, no guhangana n’imihandagurikire y’ikirere.
Ingufu za nikereyeri zitanga ku isi amashanyarazi angana n’icumi ku ijana (10%) by’akoreshwa, akaba ari amashanyarazi byagaragaye ko atagira icyo yangiza ku kirere.
Mu Nama Mpuzamahanga ya UN yiga ku Kirere (COP30), u Rwanda rwinjiye mu bihugu 32 byiyemeje gushyigikira ko ingufu za nikereyeri zikuba inshuro eshatu ku isi, mu kerekezo 2050.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, (Village Uurugwiro) bivuga ko tariki 18 – 21 Gicurasi, 2026 i Kigali hazabera inama y’abanyenganda bakora mu by’ingufu za nikereyeri muri Africa (Nuclear Energy Industry Summit Africa, NEISA), ni yo nama ya mbere yo kuri uru rwego izaba ibaye yiga ku ngufu za nikereyeri ya gisivile kuri uyu mugabane.
Iyi nama izitabirwa na za Guverinoma, abayoboye inganda, abatanga amabwiriza y’ubuziranenge, inzego z’imari, ikazavuga ku mahirwe ari mu gushora imari muri nikereyeri muri Africa.

UMUSEKE.RW

You actually reported that wonderfully!
my blog post: https://fintechbase.icu/