Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye Abayisilamu bo mu Rwanda, avuga ko yishimiye gusangira na bo ibyishimo byo ku musozo w’Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr.
Yabigarutseho mu gikorwa cyiswe Meet The President, cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa 25 Werurwe 2026.
Iki gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti: “Twishimire imiyoborere myiza mu Rwanda yaduhaye agaciro n’ubwisanzure mu myemerere.”
Ni nyuma y’ubutumire abayisilamu bari bahaye Perezida Kagame ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku wa 25 Kamena 2024.
Icyo gihe bamushimiraga ko yongeye guha uburenganzira Abayisilamu bo mu Rwanda, bakongera kwemererwa kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al fitr.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yashimye imiyoborere ya Perezida Kagame yatumye Abayisilamu basigaye bajya mu rugendo i Mecca muri Arabia Saoudite, gukora umutambagiro Mutagatifu, mu buryo bworoshye.
Kuri ubu, Abayisilamu bo mu Rwanda, bafashijwe na RwandAir, bava i Kigali bakagera i Jeddah, nta handi banyuze bakagera i Madina, bakagaruka i Kigali nta handi banyuze
Ati “Iyo aba-Hadji bacu indege ije kubafata ku Kibuga cy’Indege, ibindi bihugu baribaza bati ‘aba ba-Hadji barakomeye cyane’, natwe tuti ‘dufite umuyobozi ukunda abaturage”.
Perezida Kagame avuga ko ikimushimishije ari uko nyuma ya Ramadhan habaho kwishima, gusangira no gusabana, ari nabyo avuga ko “twese twaje muri Eid al-Fitr.”
Yanashimiye Perezida Kagame ku bwo gufasha Abayisilamu bo mu Rwanda gusubizwa imitungo bari barambuwe.
Ati:“Ibi ni ibikomeza gushimangira icyo Abanyarwanda twese tubaziho ko imvugo yanyu ari yo ngiro.”
Perezida Kagame yavuze ko mpinduka zabaye mu miyoborere y’Igihugu zatumye Abayisilamu basubizwa agaciro bari barambuwe mu Gihugu cyabo.
Yagize ati: “Ibyinshi munshimira, mbishimirwa kubera ko bitari bihari. Iyo umuntu akoze igikwiriye kandi ari cyo gikorwa, ntabwo akwiriye kubishimirwa cyane, kuko niko bikwiriye kuba bigenda.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku mateka y’ihezwa ririmo iryakorewe Abayisilamu, ashimangira ko ibyo byarangiye kubera icyerekezo cy’imiyoborere y’Igihugu.
Ati:” Ubu rero ni inzira yo guhindura. Guhindura ubuzima, imiyoborere, amatwara, Igihugu cy’u Rwanda kigatera imbere Abanyarwanda bose bafite uruhare, nta wutotezwa nk’uko bikwiye.”
Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bw’Igihugu buzakomeza gushyigikira ibikorwa byiza by’amadini n’amatorero.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
