Ikipe ya Senegal yatwaye Igikombe cy’irushanwa ry’Ibihugu bya Africa mu mupira w’amaguru, Paul Kagame akaba yagaragaje ko yari ikwiye icyo gihembo.
Senegal yatsinze bigoranye Maroc/Morocco yanakiriye irushanwa igitego 1-0.
Perezida Paul Kagame yashimiye iyi kipe ya Senegal, avuga ko ari intsinzi bari bakwiye. Ati “Ni igikorwa bagezeho cyo kwishimira cyerekana kudacika intege, gushyira hamwe no gukora neza.”
Ku ikipe ya Maroc, Perezida Paul Kagame yavuze ko yakinnye neza, kandi ko irushanwa ryari riteguye neza cyane, anashimia uburyo bakiriye abantu neza.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame yarebye uriya mukino wa nyuma w’Igikombe cya Africa.
Muri Senegal ni ibyishimo, Perezida w’iki gihugu Bassirou Diomaye Faye yavuze ko mu kibuga “harimo intwari ziharanira ishyaka, kandi zishaka gutsinda”.
Bassirou Diomaye Faye yavuze ko kuri uyu wa Mbere ari bwo ikipe y’igihugu izakirwa kandi uwo munsi ukaba uw’ikiruhuko ariko abakozi bakishyurwa kugira ngo bishimire iki gikombe cya Africa.


UMUSEKE.RW