Perezida Kagame yavuze ko Afurika yihaye intego yo guhagarika itumizwa ry’ibiribwa hanze

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida w’u Rwanda  Paul Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ibanziriza izaba muri Nzeri y’inzego z’umuryango w’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kureba uko Isi yihaza mu biribwa, akaba yavuze ko hakeneye impinduka kugira ngo abahinzi babone umusaruro uhagije mu byo beza.

Perezida Kagame avuga ko ubuhinzi muri Africa bukizitiwe n’ibibazo byo kutajyana n’ikoranabuhanga, isoko ritameze neza n’ibindi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021, nibwo iyi nama y’iminsi itatu iri kubera i Roma mu Butaliyani yatangiye, ibirori  byo gutangiza iyi nama byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres na Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani, Mario Draghi ari na bo bakiriye iyi nama.

Perezida Kagame yifashishije ikoranabuhanga mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama yavuze ko  umugabane wa Afurika ushyize imbere guhagarika imigambi ikomeye yo guhaza abaturage bayo mu biribwa no gushyiraho amategeko n’ishoramari muri gahunda z’ubuhinzi.

Ati “Kuri Afurika intego nyamukuru ni uguhagarika guhora umugabane wacu wiringiye gutumiza ibiribwa hanze, kurandura ikibazo cy’imirire mibi no guhanga imirimo mishya mu bukungu bujyanye no kwihaza mu biribwa, nitubigeraho tuzaba tubashije kujyanisha neza Isi n’Abayituye.”

Perezida kagame yavuze ko mu bibazo bicyugarije Afurika ari ukuba 70%  by’abafite imyaka yo gukora bari mu buhinzi ariko kongerera agaciro ibiribwa bikaba bikiri hasi.

Ati “Muri Afurika, abagejeje imyaka yo gukora bangana na 70% bakora mu rwego rw’ubuhinzi, ariko amasoko y’ibiribwa aracyafite ibibazo, ibi biterwa n’uko gutunganya ibiribwa no kubyongerera agaciro bikiri ikibazo.”

Perezida w’u Rwanda Kagame, asanga urwego rw’ubuhinzi n’ishoramari ribushingiyeho ari yo nkingi  ngenderwaho izatuma intego z’iterambere rirambye SDGS zigerwaho.

Ibi bikazafasha no kwigobotora ibihombo byatejwe n’icyorezo cya Covid-19, buri gihugu kikaba kigomba gufata iya mbere mu kuzamura uru rwego, ibintu asanga ari umukoro ukomeye wo gukorera hamwe.

Mu bindi yagejeje ku bari muri iyi nama, ni uko abahinzi batari bake ku mugabane w’Afurika bakigowe no kugera ku ikoranabuhanga rigezweho rikoresha mu buhinzi, yongeraho ko serivise z’amabanki harimo n’ubwishingizi bitaragera ku rwego ruhagije.

Perezida Kagame ashima ubushake bwa politike kuko asanga ari ingenzi mu gushimangira ubufatanye bukenewe mu Isi kugira ngo intego bihaye zizagerweho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Share This Article
6 Comments
  • Iyaba ibyo abayobozi bacu bavuga ari byo bakoraga, Afrika iba imaze kuba paradizo. Ariko icyo byerekana cy’ibanze, nuko aho ibintu bipfira baba bahazi neza. Nyamara ntibikosorwe. Kubera iki? “That’s the question” wa mugani wa Shakespeare.

    • Reports nyinshi zerekana ko inda bakuramo (abortions) buri mwaka zirenga 60 millions.Ni hafi abaturage b’u Rwanda incuro 5.Ikibabaje nuko benshi bazikuramo kubera ubusambanyi.Bakaba bakoze ibyaha 2.Ijambo ry’Imana na science byerekana neza ko umuntu atangira kubaho akimara gusamwa.Niyo mpamvu Imana yategetse Abayahudi kwica umuntu wese utumye inda y’umugore ivamo.Bisobanura ko gukuramo inda ari icyaha nk’ibindi byose bizabuza abantu paradizo.Niba dushaka ubuzima bw’iteka no kuzazuka ku munsi aw nyuma,tujye twirinda gukora ibyo Imana itubuza.

  • Ariko iryo koranabuhanga rizitiye iterambere ry’ubuhinzi muri Afrika ni irihe? Abahinzi beza bakabura uko bageza umusaruro ku isoko ukabapfira ubusa, kubera imihanda itari nyabagendwa, ni ukubera ikoranabuhanga? Kuba inganda ziciriritse zitunganya umusaruro zitegerezwa abaturage, ni ikibazo cy’ikoranabuhanga ko ahandi hose ku isi zimaze imyaka irenga 200 zihari? Kubumbira abahinzi muri za koperative zibakenesha aho kubateza imbere, kubera imicungire mibi yazo, ni ikibazo cy’ikoranabuhanga? Ubu turunda mu mirima yacu amafumbire mvaruganda atagira imborera, yangiza amasoko y’amazi tunywa, arimo n’adutera indwara z’ibikatu, kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga? Ubu Afrika imaze kugurisha ku banyamahanga hegitari hafi miliyoni ijana, ni ukuvuga Kilometero kare miliyoni, kubera, bagahinga bajyana iwabo, kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga?

  • Prezida wacu arabizi ko 70% by’baturage bari mu buhinzi. Nyamara Leta y’u Rwanda nta na 5% by’ingengo y’imari y’igihugu ishoramo buri mwaka!!

    • Ibihugu hafi ya byose byo ku isi bishora budget nini mu gisirikare.Bikoresha 2 Trillions USD buri mwaka mu byerekeye kurwana (intambara).Baramutse bayakoresheje mu buhinzi,education,infrastructures,health,etc…abaturage bose batuye isi bamererwa neza.Murebe intambara zuzuye ku isi.Haramutse habaye intambara ya 3 y’isi,abantu bose bashira,kubera ko noneho barwanisha atomic bombs.Nkuko umugani w’Ikilatini uvuga,Umuntu ni ikirura ku bandi bantu (Man is wolf to man).
      Biterwa n’uko aho kugirango abantu bakundane nkuko Imana idusaba,bararwana,bagacuranwa,bakangana,bakicana,etc…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *