Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye anakemura ibibazo Abayisilamu bo mu Rwanda bamugejejeho birimo abagowe n’imibereho kubera amikoro make, ikibazo cy’uko ‘Adhan’ [kumenyesha Abayisilamu ko isaha yo gusenga igeze] yakuweho, anabizeza inkunga ndetse anagaruka ku byo yabasezeranyije mbere byatinze kubageraho.
Ni ibibazo yakiriye ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026, ubwo yahuraga n’Abayisilamu muri BK Arena mu gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Twishimire imiyoborere myiza mu Rwanda yaduhaye agaciro n’ubwisanzure mu myemerere’.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yagaragaje ko imiyoborere ya Perezida Kagame yatumye Abayisilamu ubu bafatwa nk’Abanyarwanda kandi mu bihe byatambutse bya ya mateka, bari baraciriwe mu nkambi, batandukanywa n’abandi banyarwanda, ndetse izo nkambi kuzinjiramo, ku bandi, bigasaba icyemezo cyanditse.
Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubu mwebwe ayo mateka mwarayahinduye… Ntitukirwa Abaswayile, ubu dufatwa nk’abandi banyarwanda bafite agaciro.”
Abayisilamu nabo bahawe umwanya bageza kuri Perezida Kagame ibibazo n’ibyifuzo bafite abiha umurongo.
Mu batanze ibibazo harimo Umuyisilamukazi wamugejejeho ikibazo cy’uko ‘Adhan’ [kumenyesha Abayisilamu ko isaha yo gusenga igeze], yakuweho.
Umukuru w’Igihugu yamusubije ko ibyo byoroshye kubisuzuma, abishinga Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kubikurikirana.
Ati “Mutinya ababakangura mu gitondo ni iki? Ubundi ariya masaha niyo yo gukanguka n’ubundi.”
Perezida Kagame kandi yakiriye ikibazo cy’umusaza w’imyaka mirongo inani ufite ubumuga wamubwiye ko yabuze umwitaho, akaba ari we wenyine kandi ashonje.
Uyu musaza yasubijwe na Perezida Kagame ko ibibazo bye byose byumvikanye kandi byose biraza gukemuka.
Ati “Mubumve bose uko baje kandi ibi bibazo byabo hari uburyo bwo kubikemura.”
Mu bandi batanze icyifuzo ni umukobwa wasabiye imbabazi musaza we umaze imyaka irindwi afungiye mu Igorero rya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere kubera gukoresha ibiyobyabwenge.
Umukuru w’Igihugu yamusubije ko abo mu butabera bazabisuzuma.
Perezida Kagame yavuze ko kandi hari bimwe mu byasezeranyijwe Abayisilamu mu bihe byashize bitigeze bishyirwa mu bikorwa, birimo n’ibyavuzwe mu 2011, nko kubafasha kubona ikibanza cyo kubakaho inyubako zitandukanye.
Yavuze ko ibi abifata nk’umwenda agomba kwishyura, anizeza ko bizakemurwa mu gihe cya vuba.
Ati “Ibyo biraza gukemuka, ntabwo nzagaruka hano mubinyishyuza, ahubwo tuzagaruka hano ari njye ubibishyuza icyo mwabikoresheje.”




MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
