Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’abayobozi ba Shampiyona ya Basketball muri iki gihugu, NBA.
Ibi byabaye ku wa 16 Gashyantare 2026, mbere y’umukino wa nyuma wa NBA All-Star uhuza abakinnyi b’intoranywa muri NBA 2026 warangiye, USA Stars yegukanye igikombe itsinze USA Stripes amanota 47-21.
Perezida, Paul Kagame yahuye na Komiseri wa NBA, Adam Silver n’umwungirije, Mark Tatum.
Baganiriye ku bufatanye bumaze igihe gahati y’u Rwanda na NBA. Baganiriye kandi ku mikino ya kamarampaka ya Basketball Africa League [BAL] izazanwa i Kigali tariki ya 22-31 Gicurasi 2026.
Ibi biganiro kandi byagarutse ku Iterambere ry’umukino wa Basketball mu Rwanda no guteza imbere impano z’abato bakina uyu mukino muri iki gihugu no ku Mugabane wa Afurika.






UMUSEKE.RW
