Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kudacogora kw’abagore ubuhanga n’imiyoborere byabo bikomeje kwivugira ko kandi igihugu gishobora gutera imbere bifatika iyo kudaheza n’uburinganire byimakajwe mu nguni zose.
Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Perezida Kagame yanditse ko uyu munsi hishimirwa umusingi ntayegayezwa abagore bakomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda.
Ati “Kudacogora, ubuhanga n’imiyoborere byanyu bikomeje gushimangira ukuri kumvikana: Igihugu gishobora gutera imbere bifatika iyo kudaheza n’uburinganire byimakajwe mu nguni zose.”
Madamu Jeannette Kagame we mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa X, yagize ati “Kuri uyu munsi twizihiza abagore, ndabasaba kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka!
Akomeza agira ati “Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho, mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye. Uko mwita ku buzima bw’abandi namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.”
Mu Rwanda, abagore n’abakobwa bashyizwe mu nzego zifata ibyemezo, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya nibura 30% by’abagore mu nzego zose zitorerwa. Mu Nteko Ishinga Amategeko ubu abagore ni 63.8% mu Mutwe w’Abadepite na 53.8% muri Sena.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
