Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Paul Kagame yaganiriye na mugenzi we, Emmanuel Macron w’u Bufaransa, ku mubano w’ibihugu byombi n’ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Abakuru b’ibi bihugu byombi bahuriye i Paris ku wa 10 Werurwe 2026, ahabereye inama mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bikorwa bigamije iterambere mu rwego rwa gisivili.
Mu butumwa bwo kuri X, Village Urugwiro yavuze ko ku kibazo cy’umutekano muke mu Karere, Perezida Kagame na Macron banaganiriye ku gahunda z’amahoro zigamije kurandura impamvu z’uyu mutekano muke.
U Rwanda na RDC byasinyiye amasezerano y’amahoro imbere ya Perezida Donald Trump i Washington D.C. mu mwaka ushize, byemera gukemura amakimbirane bifitanye.
RD Congo yemeye ko izasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’imitwe yitwaje intwaro iwushamikiyeho.
U Rwanda na rwo rwemeye ko FDLR nisenywa, ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka kugira ngo umutekano warwo udahungabana.
Ni mu gihe i Doha muri Qatar naho hakomeje ibiganiro by’amahoro bihuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23.
Ni ibiganiro byari bigamije gukemura amakimbirane yari hagati y’impande zombi guhera mu mizi, kugira ngo intambara izihanganishije ishyirweho akadomo.
Gusa ubutegetsi bwa RD Congo bwavuniye ibiti mu matwi ayo masezerano yose aba amasigaracyicaro, ahubwo bukaza ibitero kuri AFC/M23, ari nako bwunga amaboko na FDLR.
U Bufaransa bukunze kugaragaza ko burajwe ishinga n’igaruka ry’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, ariko ku rundi ruhande rugashinjwa kuruma ruhuha.
Iki gihugu giherutse gusaba AFC/M23 gufungura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma, kugira ngo kijye cyifashishwa n’indege zitwara imfashanyo.
U Rwanda n’u Bufaransa bisanzwe bifitanye imikoranire myiza mu nzego zitandukanye, by’umwihariko wabaye mwiza kurushaho ku butegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
