Perezida Paul Kagame yatembereje mu rwuri rwe, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse amugabira inka zo mu bwoko bw’Inyambo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ayo makuru kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, byanditse ko iki ‘Igikorwa gifite ishingiro mu muco nyarwanda, gisobanura ubucuti, kubahana n’umubano mwiza hagati y’abayobozi bombi hamwe n’ibihugu byabo.’
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali yakiriwe na Perezida Kagame, bakomereza mu rwuri rwa Perezida Kagame ruherereye i Kibugabuga, aho abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye.
Inka z’Inyambo zimaze kuba ikimenyetso cya dipolomasi ihamye ku bakuru b’ibihugu bagendereye u Rwanda.
Abandi bagabiwe inka barimo Filipe Nyusi wategetse Mozambique, Perezida Denis Sassou N’Guesso wa Congo Brazzaville, John Pombe Magufuli wayoboye Tanzania.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda n’Umuhugu we Gen. Muhoozi Kainerugaba bari mu bagabiwe inka z’inyambo na Perezida Kagame.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Byiza cyane