* Twe n’Abarundi turashaka kubana na bo kandi bamaze kwerekana iyo nzira
* Abaturanyi b’Amajyaruguru badufiteho ikibazo
Mu ijambo Chairman wa RPF-Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango b’iri shyaka bari mu buyobozi bwo hejuru (executive commitee) ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize yabasabye gukora mu buryo budasanzwe butandukanye n’imikorere y’abandi kugira ngo bakemure ibibazo byihari u Rwanda rufite.

Yanagarutse ku mubano w’u Rwanda n’abaturanyi bane, avuga ko hasigaye umwe mu bafitanye ibibazo n’u Rwanda uwo akaba ari uwo mu Majyaruguru “Uganda”.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushaka amahoro no kubana n’abandi nta we rubangamira, kandi na rwo nta we urubangamira.
Yikije cyane ku kubaka ubushobozi bw’igihugu, n’umutekano avuga ko ushaka kubaho yubaka inzu ikomeye itanyagirwa kandi nta muntu ushobora kuza kumutwara ibye.
Ati “Aho kwirirwa uraye ijoro urinze urugo rwawe ubaka inzu ikomeye ifite imiryango ikomeye ndetse n’urugo rufite imyugariro ikomeye ituma abashimusi bataza mu buryo bworoshye cyangwa kugira ngo utanyagirwa ugasakaza ibikomeye haza imvura nyinshi, umuyaga ukomeye bigahuha bigatwara ibyoroshye, ibikomeye bisigara bikomeye.”
Yasabye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi gutekereza gutyo, ku nzitizi zihari abasaba kubaka iyo nzu ikomeye ku buryo imvura iguye itanyagirwa ngo abarimo na bo banyagirwe, avuga ko n’igihugu ari uko kimeze kigomba kugarirwa kikagira umusingi.
Yavuze ko ibyo Abanyarwanda bakora ari byo bibarinda umwanzi, avuga ko gukora neza ari byo bibakiza umwanzi.
Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi gukora mu buryo budasanzwe, ”MU BUDASA”.
Yavuze ko imikorere myiza igomba kuzimya ibirego by’ ‘abanzi b’u Rwanda’ birirwa bavuga ko harimo ruswa. Avuga ko gukorera mu mucyo no kugaragaza aho amafaranga y’inkunga akoreshwa, bakagaragaza ibikorwa remezo byubatswemo na raporo zibigaragaza bituma ubeshya agaragara.
Ati “Ubudasa bw’u Rwanda ni ubwo, twebwe dufite imiterere yacu, ibibazo byacu byihariye bidasa n’iby’abandi, uburyo bwo guhangana na byo mu kubikemura, gukemura amikoro make dushaka kugera kuri byinshi ubudasa bwacu buduha uburyo bwo gukora gutya niko bigomba kuba bimeze, ibindi nushaka kumera nk’abandi, gukora nk’abandi kubera ko ari ko bakora ubwo ntabwo uzaba wuzuza inshingano za RPF z’uburyo dukwiye kuba dukorera u Rwanda mu buryo bw’ubudasa.”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Umuturanyi dufitanye ibibazo asigaye ari umwe…
Perezida Paul Kagame asoza ijambo rye, yavuze ko u Rwanda rushaka amahoro “twikorere ibyo tugomba gukora”.
Ati “Abaturanyi bacu benshi, ariko ni bane gusa, ngira ngo abandi bose tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga nk’igihugu cy’Amajyepfo, ‘u Burundi’. U Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana, twe n’Abarundi turashaka kubana na bo kandi bamaze kwerekana iyo nzira..”
Yakomeje avuga ko Congo (Kinshasa) “Ibibazo twari dufitanye na yo turafatanya kubikemura, bimeze neza ntabwo bikiri nka mbere.
Tanzania nta bibazo twigeze tugirana na bo turakorana neza.”
Perezida Kagame ati “Abaturanyi b’Amajyaruguru badufiteho ikibazo. Nabaye yo, nabanye na bo, nakoranye na bo umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije.
Ariko icyo narangirizaho nyuma y’ibyo ngibyo, jyewe nzasakara inzu yange kugira ngo ntanyagirwa, nzashyiraho imiryango idadiye utanyinjirana ugatwara ibyange, wanyinjiranye kandi nzagusohokana.
Hanyuma tubane dushyire twizane, uwizanye nabi na we azasubizweyo mu buryo butaruhanyije.”
Imyaka igiye kuba ibiri u Rwanda na Uganda hadacanwa uwaka, imipaka y’ibi bihugu yafunzwe mbere gato y’idaduka ry’Icyorezo cya Coronavirus, Abakuru b’Ibihugu byombi bagerageje guhura ariko ntabwo baragera ku mwanzuro uhamye wo kubana bizira amakemwa.
U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira imitwe irurwanya irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, no gufunga nta mpamvu Abanyarwanda abandi bagakorerwa iyicarubozo, naho Uganda yakunze kuvuga ko hari aboherezwa n’u Rwanda bakajya guhungabanyayo umutekano.

UMUSEKE.RW
Ariko se, Museveni yari kutureka tugakomeza gushimuta abanyarwanda baba Uganda kugira ngo dukunde twumvikane?
KISANGANI,bapfaga zahabu n’ubundi butunzi bwa Kongo.Paul na Yoweri bashatse bakiyunga tukagira amahoro.Ikibazo nuko nta n’umwe uva ku izima.
Niba Museveni akiri mubyo guhandura amavunja, ubwumvikane hagati ya Uganda n’u Rwanda buracyari kure nk’ukwezi.
Iyo ndebye ibihugu dufitanye ibibazo, cyane cyane muri kano karere, mpora nibaza nti: ese koko abandi bose ni babi nitwe batagatifu?
Mu gushwana hagati ya prezida wa Uganda n’uw’u Rwanda, jye nari nzi ko bombi bagiye kutumenera amabanga baziranyeho. None bombi barinumiye.
Museveni yakoze affaire ikomeye afasha abasirikare b’Inkotanyi gutaha mu Rwanda. Iyo atabikora, ntibari gutinda kumwereka uko intama zambarwa.
Abayobozi bacu bakwiriye kureka guharanira kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu by’abaturanyi. Atari ibyo rwaserera hagati yabyo n’u Rwanda izakomeza, ndetse yiyongere.
Politike niko imera.Habamo guhangana cyangwa kumvikana.DRC na Uganda twararwanye.Niyo mpamvu buri gihugu gihora kiteguye,kigura intwaro kandi cyongera ingufu zo kurwana.Imana yaturemye idusaba gukundana,ikatubuza kurwana,ndetse ikadusaba no gukunda abanzi bacu.Gusa cyera,Imana yemereye Abami ba Israel kurwanya Abanyekanani,kubera ko basengaga ibigirwamana,ndetse ikabatiza abamarayika bo kubarwanirira.Zali intambara z’Imana,ku nyungu bwite z’Imana.Yezu aje ku isi,yasabye abayoboke be kuba abanyamahoro.Yavuze ko aricyo kizabatandukanya n’abandi bantu batuye isi.
@ Kirenga,ibyo uvuga byo kutajya muli politike n’intambara keretse abayehova bonyine nibo nzi babikurikiza.Gusa nemera ko abantu bose babaye abayehova,isi yaba nziza.Bisaba kwizera imana cyane.
@ Munana,tandukanya ibintu.Habaho ubwoko bwa Politike bwinshi.Urugero,habaho Politique Economique,Politique Monetaire,Politike y’ubutegetsi bw’igihugu,etc…Iyo ya nyuma niyo iteza ibibazo kubera ko ijyana no kwica,intambara,gufunga,kwikubira ubutunzi bw’igihugu,inzangano,ruswa,etc…
Ngirango niyo washatse kuvuga.Iyo yo rwose ni mbi.
Ntabwo ari Uganda ifite ikibazo ku Rwanda. Ni NRM ifite ikibazo kuri FPR.
Ngo Prezida wacu ntazi impamvu Uganda ifite ikibazo ku Rwanda! Ibi cyera twabyitaga kwiraza i Nyanza.
Ariko buriya usibye gufunga ibinyamakuru byirirwaga bisiga ibyondo ubutegetsi bw’Uburundi, ikindi twakoze mubyo bifuzaga ngo ibintu bisubire mu buryo ni iki? Twabasubije abagerageje guhirika ubutegetsi muri 2015? Nta RED Tabara ikiri mu misozi ya Minembwe? Buriya hagati y’ishyamba rya Kibira na Nyungwe nta tena igihari? Tubihange amaso.
Hari abakwirakwiza ko Urwanda rwatangiye korohera Uburundi bumaze gufata mpiri abasirikare bacu mu mirwano iherutse kuberayo. Ni ngombwa rwose kwamagana iki gihuha kikava mu nzira burundu. Abasirikare bacu ni intwari ntabwo bafatwa mpiri n’ab’Abarundi.