Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umukino wa nyuma w’irushanwa rya Tennis ryitwa ‘ATP Challenger 100’, warangiye Umunya-Argentine Marco Trungelliti ari we wegukanye icyumweru cya kabiri cy’iri rushanwa.
Ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026, ni bwo hasojwe icyumweru cya kabiri cy’irushanwa rya Tennis ‘ATP Challenger 100’.
Ni umukino wabereye ku bibuga mpuzamahanga bya Tennis bya IPRC Kigali Ecology Tennis Court, urebwa n’abarimo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame
Abandi bawurebye barimo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika; na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste.
Uyu mukino warangiye, Marco Trungelliti ukomoka muri Argentine ari we wegukanye icyumweru cya kabiri nyuma yo gutsinda Umutaliyani Marco Cecchinato amaseti 2-1 [4-6, 6-0, 6-3].
Irushanwa rya ‘ATP Challenger 100’ cyangwa ‘Rwanda Challenger’ riri muri atatu agize African Tennis Tour. Andi abera i Abidjan muri Côte d’Ivoire n’i Brazzaville muri Congo.
Ubwo ryasorezwaga i Kigali, iseti ya mbere yagaragayemo guhangana gukomeye ariko irangira yegukanywe na Cecchinato wayitsinze ku manota 6-4 ariko iseti ya Kabiri iramugora kuko yagaragaje ko ashobora kuba yagize ikibazo cy’urutugu, bituma ayitsindwa ku manota 6-0.
Umunya-Argentine, Marco Trungelliti wakiniraga i Kigali ku nshuro ya Kabiri, yagaragaje imbaraga mu iseti ya gatatu ariko abanza kuyitsindwamo amanota abiri adakoramo, ariko azamukana Cecchinato kugeza ubwo yamutsinze 6-3.
Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barebye uyu mukino, baherukaga kureba imikino y’iri rushanwa mu 2024, ubwo u Rwanda rwari rwaryakiriye ku nshuro ya mbere.
Icyo gihe, Marco Trungelliti ntiyagize ibihe byiza kuko yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa ‘ATP Challenger 50’ n’Umunya-Pologne Kamil Majchrzak mu cyumweru cya mbere, ariko nyuma yaje kwegukana icyumweru cya kabiri.
Uyu mwaka, nyuma yo kudahirwa mu cyumweru cya Mbere agasezererwa ageze muri ¼, Marco w’imyaka 36 yageze ku mukino wa nyuma w’icyumweru cya Kabiri nyuma yo gusezerera Zdenek Kolar ukomoka muri Repubulika ya Tchèque amutsinze amaseti 2-0 (6-3, 6-3).
Ni mu gihe kandi Umutaliyani, Marco Cecchinato wari wasezerewe muri ½ cy’irushanwa ryabanje, we yageze kuri uyu mukino wa nyuma atsinze nimero ya Kabiri mu bahabwaga amahirwe, Umufaransa Arthur Géa, amaseti 2-0 (6-3, 6-4).
Abarimo nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, Umunya-Espagne Carlos Alcaraz n’abigeze kuba nimero ya mbere ku Isi barimo Umusuwisi Roger Federer, Umunya-Espagne Rafael Nadal n’Umunyamerika Andy Roddick, kongeraho Umunya-Argentine Juan Martin Del Potro wegukanye US Open mu 2009, bari mu mazina akomeye yazamukiye muri ‘ATP Challenger’.










UMUSEKE.RW
