Perezida Kagame arahura na Tshisekedi i Rubavu, menya impamvu y’uru ruzinduko rwabo

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaza ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Paul Kagame yakira mugenzi we wa DR.Congo, Felix Tshisekedi i Rubavu.

Perezida Paul Kagame asuhuza mugenzi we Felix Tshisekedi (Internet Photo)

Kuri uyu wa Gatanu n’ejo ku wa Gatandatu ni cyo gihe uruzinduko rwabo ruzamara, uyu munsi ni i Rubavu, ejo ni i Goma.

Uyu munsi kuri La Corniche One-Stop Border Post, Perezida Paul Kagame arakira Perezida Félix Tshisekedi uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Abakuru b’Ibihugu byombi baratembera umujyi wa Rubavu bareba ingaruka zatejwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku baturage n’imitingito yakurikiyeho.

Nyuma yo gutembera bimara isaha, Abakuru b’Ibihugu baragirana ibiganiro bya babiri.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena, 2021, Perezida Tshisekedi na we azakira Perezida Paul Kagame amutembereze Goma bareba ingaruka iruka ry’ikirunga ryagize ku baturage baho.

Nyuma hazabaho ibiganiro ku bari kumwe n’Abakuru b’Ibihugu habeho no gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibi bihugu mu bijyanye na dipolomasi.

Abakuru b’Ibihugu byombi bazasoza uru ruzinduko bagirana ikiganiro n’Abanyamakuru bombi bari kumwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Karabaye !!! Bagiye gupanga uburyo bahanagura FDLR mu burasirazuba bwa DRC.Gusa ntabwo aricyo gisubizo kirambye ku bantu bashaka ubutegetsi.Kera kabaye barongera bakabyutsa umutwe.Niyo hashira imyaka 100.Urugero,mu myaka ya za 1960s,Inyenzi zateye u Rwanda Kayibanda na Habyariman bazikubita inshuro ziratsindwa.Hashize imyaka hafi 30,FPR iravuka.Itera u Rwanda kandi iratsinda (irarubohora).

  • 1. Tsisekedi agomba kubazwa impamvu Nyiragongo iruka mu Rwanda.
    2. Kwishyuza DRC umuriro wacanywe mu mujyi wa Goma igihe Nyiragongo yangizaga imiyoboro yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *