Perezida agiye kurega uwamusomeye mu ruhame

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kurega umugabo ‘wamusomye akanamukorakora’ ubwo yari mu ruhame aganiriza abaturage.

Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, ubwo Madamu Claudia Sheinbaum yari mu mbuga iherereye rwa gati mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu kiri muri Amerika y’Amajyaruguru.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Perezida Sheinbaum avugana n’abaturage nyuma umugabo akamusatira amuturutse inyuma, akamusoma ku ijosi ndetse akamukoraho agana ku mabere.

Perezia Sheinbaum yahise asunika uwo mugabo nyuma abamurinda bahita bata muri yombi uwo mugabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida wa Mexique yavuze ko agiye kurega uwo mugabo kugira ngo atange isomo no ku bandi.

Ati “Nintarega, bizagenda bite ku bandi bagore ba Mexique? Niba babikorera Perezida, bizagenda bite ku bagore bose bo mu gihugu cyacu?”

Sheinbaum yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo gukurikirana uwo mugabo mu nkiko atari gusa kubera ibyo yamukoreye, ahubwo ari ukubera ko uwo mugabo bivugwa ko yari yaranahohoteye abandi bagore bari aho.

Ati “Hagomba gushyirwaho umurongo ntarengwa.”

Mexique ikomeje guhura n’ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubwicanyi bukorerwa abagore buracyari bwinshi, kandi bikavugwa ko ibyaha nk’ibi bigera ku 98% bidakurikiranwa.

Perezida Sheinbaum wabaye umugore wa mbere wategetse Mexique anengwa ko ubwo yiyamazaga kuba Perezida yari yarasezeranyije guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko akaba ntacyo arakora mu kubirwanya.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *