Patrick Mazimpaka William ukoresha izina rya Patrick Maz mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umuvandimwe wa Aime Frank na we ukora uwo muziki yasohoye indirimbo yise ‘Niringiye’, yibutsa abantu ko uwizera wese yaba akiriho cyangwa atakiriho ijuru azaribonesha amaso.
Ni indirimbo yagiye hanze ku wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, ku muyobora wa YouTube ye witwa Patrick Maz Official.
Mu kiganiro na UMUSEKE, Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yamujemo biturutse kuri Pasiteri we witwa Willy Nkurunziza, ubwo yari kubwiriza ku ijambo rivuga ngo impanda izavuga ngo n’abari mu bituro bazayumva bazuke dusanganire umwami.
Ati ” Icyo gihe iyo ndirimbo yanje mu ntekerezo nyandikira mu ikanisa yose.”
Yavuze ko kandi ishingiye ku magambo yanditse mu Bakorinto ba mbere 15:52, ahagira hati “Mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe.”
Patrick Maz usanzwe ari murumuna w’Umuramyi Aime Frank avuga ko ashima Imana ko urugendo rw’umuziki rwe ruri kugenda neza nk’uko yabiteguye.
Ati “Ndabasaba abantu kunshyigikira no gukomeza gufashwa n’bihangano byacu, ntituzabatenguha.”
Reba indirimbo Niringiye ya Patrick Maz