Muhanga: Pasitori Kalisa J.M.V wo mu Itorero ry’ADEPR aravuga ko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Itorero ry’ADEPR ku rwego rw’igihugu agomba kugaragaza abo mu muryango we bishwe muri Jenoside aho bari.

Inyandiko UMUSEKE wabonye yanditswe na Pasiteri, kopi igahabwa inzego zinyuranye z’ubuyobozi, uriya Pasiteri ashinja Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ADEPR ku rwego rw’igihugu kuvuga amagambo akomeretsa kuri uyu Pasitori, uvuga ko yarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Past. Kalisa avuga ko ubwo mu mahugurwa yabaye tariki 23-24 Gashyantare, 2022 kuri ADEPR ya Nyabisindu, ayobowe na Ndayizeye Izayi, Pasitori Herman Budigiri Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ADEPR ku rwego rw’igihugu yahawe ijambo muri ayo mahugurwa akavuga amagambo akomeretsa.
Pasitori Herman Budigiri ngo yavuze ko yaba umubyeyi (nyina), wa Pasiteri Kalisa, nyirarume cyangwa abandi bavandimwe be ko nta muntu n’umwe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 1994.
Ati “Iyo uvuze ngo nta muntu wanjye wapfuye n’imiryango yanjye yazimye nkayibura ni ibintu byankomerekeje.”
Pasitori Kalisa yongeyeho ko amahugurwa yabaye taliki ya 24 Gashyantare 2022 aribwo ayo magambo Umuyobozi mu itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu yayavuze nubwo ngo atari muri iyo nama (Kalisa) abibwirwa n’abari muri iyo nama.
Ibaruwa yandikiye Pasitori Herman Budigiri agira ati “Iyo nama yariyobowe n’Umuvugizi w’ADEPR harimo abantu barenga 120 nyuma Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ADEPR witwa Pasitori Herman Budigiri yavugiye muri iyo nama, bakurikiranye amakuru ya njye n’aho mvuka ko, kuba nararokotse Jenoside atari byo.”

Ku ruhande rwa bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa yari yitabiriwe n’abantu batandukanye bafite imirimo ku rurembo rwa Nyabisindu n’Ururembo rwa Huye muri ADEPR, ngo yigaga ku bijyanye n’amategeko icyarimwe no gucunga umutungo bavuga ko ayo magambo bayiyumviye bagira uko bayakira.
Pasitori Aimable Kabanda ati “Iyo ugize gutya ukumva hateranye inama maze umuntu akavuga ngo kanaka ntabwo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akongeraho ngo barakurikiranye mu gisekuru cye basanga atarigeze arokoka jenoside kandi bizwi neza ko uwo muntu yarokotse jenoside, icyo kintu uracyumva kinyuze nko mu bantu barenga 120 ukumva na cyo kirakomeretsa abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.”
Undi wasabye ko imyirondoro ye itashyirwa ahagaragara, yagize ati “Ubwo twari mu mahugurwa Budigiri Herman yavuze ijambo ritajyanye n’ibyo yarimo aduhugura avuga ko hari akagabo kigize umuvugizi w’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ngo kandi baragahamagaye kaza ubupantaro butigita, kahageze barakabaza ngo hari so wapfuye muri jenoside? Hari nyoko wapfuye? Hari so wanyu wapfuye? Hari nyogosenge wapfuye? Hari bene wanyu bapfuye muri jenoside? Bose gasubiza ko nta n’umwe wapfuye muri jenoside.
Uyu yakomeje avuga ko uyu Pasiteri Budigiri yavuze ko ikibazo cya Paisteri Kalisa cyakurikiranwe basanga ibyo avuga atari byo.
Uyu wahaye amakuru UMUSEKE utashatse ko amazina ye atangazwa ati “[Budigiri yakomeje avuga] ngo ndagira ngo mbabwire ko inzego zamukurikiranye ziza gusanga nta muntu wako wapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi turabizi neza kuko twaramukurikiranye kugera ku gisekuru cya gatanu.”
Ngo amaze kuvuga ayo magambo yababajije uwo avuga baraceceka, ababwira ko ari Kalisa J.M.V.
Pasitori Kalisa wemeza ko yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku wa 25 Gashyantare, 2022 yandikiye ibaruwa (Herman Budigiri) ariko ntiyamusubiza.
Ati “Nandikiye nyiri ubwite Budigiri musaba ko yanyereka aho imiryango yanjye nabuze iri, kuva 1994 kuko sindongera kuyica iryera, ariko we kugeza ubu ntaransubiza.”

Pasitori Herman Budigiri Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ADEPR ku rwego rw’igihugu mu butumwa bugufi yandikiye umunyamakuru kuri WhatsApp yavuze ko ibivugwa atari byo.
Ati “Si byo.”
Ubuyobozi bw’ADEPR buvuga ko ibi bintu nta bihari kuko bihari hari icyaba cyarakozwe.
Eugene Rutagarama umushumba wungirije mu itorero ry’ADEPR mu Rwanda ati “Ibyo bintu nta bihari kuko bihari hari inzego zishinzwe umutekano, hari inzego zishinzwe gukurikirana ibintu nk’ibyo n’uwabigerageza wese yabibazwa uwo yaba ari we wese.”
UMUSEKE wamenye amakuru avuga ko Pasitori Kalisa atakibirizwa mu nshingano za ADEPR, ikindi kandi ngo yanandikiye ibaruwa Minisitiri wa MINIBUMWE asaba ko babaza Pasitori Budigiri aho imiryango ye iri, gusa ngo na n’ubu Minisitiri ntaramusubiza.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Muhanga
Iri dini nyiraryo umenya ari cya kintu bita shitani. Nta muntu usenga aho hantu ushobora kumbera inshuti. Iyo badapfa amafranga baba bapfa amoko. None dore batangiye gukinisha genocide yakorewe abatutsi, Leta ikwiye kurifunga burundu. Kuko ridusubiza inyuma muri gahunda nziza za Leta.
Niba aribyo koko,Leta nifate uyu Pastor upfobya genocide.Birazwi ko ADEPR nk’idini yatanze amafaranga yo gushing Radio RTLM yicishije abatutsi.Kimwe n’andi madini hafi ya yose.Uretse wenda abayehova.
@Mireille,nibyo ADEPR ironda amoko cyane.Nkuko bahora barwana bapfa amafaranga.
Idini
None se ko urwo ari urucabana, Kalisa uwo ari ku rutonde rw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994? Niba arimo bizwi, uko gukurikiranwa n’inzego za leta cyangwa ubuyobozi bw’idini byari bihatse iki? Basanze se ibyo yavugaga atari byo, we ubwo ntiyakabaye yarakurikiranyweho gupfabya? Ubwo bivuze ko na we yaba ari mu bavuga ko habayeho jenoside ebyiri.
Gusa iyo bigeze aho byitwa ko ari akagabo, na byo biragaragaza ubwumvikane bucye.
Kandi koko niba baramukozeho iperereza, ntibemeze ibyo yavugaga uko yabishakaga, ntabyabura kuba inzigo hagati yabo
Ariko se ibyo mu idini bigaga byari ibiki?barimo gufasha abacitse Ku icumu kugira ngo babikoreho ubushakashatsi?None se Budigiri yabonye kudacika Ku icumu kwe bitwaye iki idini yabo ku buryo yabivugira mu nama?Reka duhe RIB umwanya izabikurikirana.Abari aho babaye bataracyashye iryo jambo risesereza mugenzi wabo,baba bafite ikibazo gikomeye.
@ Francis,List y’abacitse ku icumu urashaka iy’iki? Menya ko umututsi wese wabaga mu Rwanda utarishwe muli 1994 ari “umucika-cumu”.Yarahigwaga,agira imana ntiyicwa.Ahanini kubera FPR yatabaye.
ADEPR Umwami mukorera azabahembe gusa nta kindi! Ibintu by’amoko biba muri ADEPR nta handi bikiba mu Rwanda. Mbona hari igihe kizagera umuntu akagira isoni zo kwitwa umu ADEPR. Amatiku ni he? ADEPR, Kunyereza imitungo ni he? ADEPR amacakubiri ari he? ADEPR , ishyari ni he? ADEPR, Amazimwe ni he? ni muri ADEPR, kubeshya no kubeshyerana ni he? ni muri ADEPR, uburaya bwitwikiriye ibyumba n’amasengesho ni he? ni muri ADEPR, ubusinzi bwihishe ni muri ADEPR, ubushukanyi, ubunebwe no guhungira umurimo mu masengesho byo ntiwavuga bibanisha nabi ingo nyinshi muri ADEPR kandi bigashyigikirwa! Hari n’abajya kure bakavuga ko byoroshye kubona umukobwa w’isugi mu kabari kurusha muri ADEPR! Bishobora kuba ataribyo kuko ari nta bapfira gushira ariko nabyo buriya hari impamvu ntibabivuze ahandi. Inama njye nabagira mu misengereye yanyu mujye mureka kwigira nk’abatacyambaye umubiri musenge nk’abantu bizabafasha. Nawe se umugabo n’umugore cg umusore n’inkumi bajya kurarana mu cyumba ngo barasenga bonyine gute? Ntimubizi ntibiba? Ejo ukumva hadutse ubugambo ngo naka ntakijijwe,…Ubundi mugabanye kwinjirirana mu buzima no gukururana mugira. Mama gusenga muri ADEPR wifashije we! Abaza kuba iwawe, abaza kurya no kunywa ibyayi, abagutira imyenda bikarangira bayiguhejeje,… Narumiwe. ADEPR sinzabakumbura kabisa!