Papa Francis yashenguwe n’Abanyarwanda 130 bishwe n’ibiza

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, yashenguwe n’Abanyarwanda 130 bitabye Imana bazize ibiza byibasiriye ibice bitandukanye by’Igihugu, avuga ko ari gusengera abo byagizeho ingaruka bose.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis

N’ibiza bikomoka ku mvura nyinshi yibasiye Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru mu ijoro ryo ku wa 02 rishyira ku wa 03 Gicurasi 2023.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi, Papa Francis yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi biza.

Archbishop Arnaldo Catalan uhagarariye Papa Francis mu Rwanda yavuze ko Papa yashenguwe n’abatakaje ubuzima n’abasenyewe n’ibiza by’imyuzure mu Rwanda.

Ati “yashenguwe cyane n’amakuru y’urupfu n’iyangirika ryatewe n’umwuzure mu burengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda. Mu buryo bw’umwuka ari kumwe n’abababajwe n’ibi biza. Arasengera abapfuye, abakomeretse, abavuye mu byabo n’abari mu butabazi.”

Ubu butumwa bw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ni bumwe mu bwatanzwe n’abakomeye ku Isi ndetse n’Ibihugu, bihanganisha u Rwanda ku bw’ibi biza bidasanzwe byatwaye ubuzima bwa benshi.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Paapa yitaye ku Rwanda cyane.Muribuka ko aherutse kuduha Cardinal,umwanya ukomeye cyane mu idini Gatulika.Gusa ku byerekeye kugira abantu abatagatifu,ntabwo bihuye n’uko bible ivuga.Kuba umuntu yagirwa “umutagatifu”,ibyo bireba Imana yonyine gusa.Niyo yonyine ishobora kureba mu mutima niba turi beza. Paapa ntafite ubwo bushobozi.Nkuko 1 Samuel 16:7 habyerekana,Paapa ntashobora kumenya niba umuntu ali umutagatifu,keretse Imana yonyine.Muli Luka 18 umurongo wa 19,havuga ko “nta mutagatifu ubaho,keretse Imana yonyine”.Kwiha uburenganzira imana itaguhaye (usurpation),ugira abantu abatagatifu,ni icyaha gikomeye cy’ubwibone,kubera ko Imana ariyo yonyine Nyirubutungane nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *