Rusizi: Padiri Uwingabire Emmanuel, uyobora rimwe mu mashuri akomeye mu Karere ka Rusizi yagaragaje ko gutangiza ishuri umwana ukiri muto cyane ari rimwe mu makosa akomeye ababyeyi bakora babyita ubusirimu, kandi ari uguhemukira abana babo bakabaye bitaho bagafasha ubwonko bwabo gukura.
Ugereranyije no mu myaka yashize, muri iki gihe ababyeyi bishimira gutangiza abana ishuri bakiri bato bizera ko aribwo bari kubategura kuzavamo abantu b’ingirakamaro.
Iyo uganiriye n’ababyeyi ku bijyanye n’imitsindire y’abana babo mu ishuri bakubwira ko umwana yatangiye atsinda uko agenda azamuka agatsindwa.
Umuyobozi wa GS St Muko, Padiri Uwingabire avuga ko uko kugabanuka kw’imitsindire biterwa n’uko umwana aba yaratangijwe ishuri igihe kitaragera.
Ati “Kuva ku myaka ibiri umwana ugatangira ku mubwira ngo isaha zo kujya kwihagarika zirageze, abana bose bagatonda umuromgo, wa mwana atangiye gushyirwaho amategeko nyamara ubwonko bwe butaragera igihe cyo kwakira ayo mategeko.”
Uyu muyobozi w’ishuri avuga ko umwana uri muri iriya myaka aba agikeneye kwinyaraho, no kwiyanduza kuko biri mu bimufasha gukuza ubwonko bwe.
Nyamara ngo iyo agiye ku ishuri agakora agakosa baramuhana, mu gihe yari akeneye kugira ibintu yangiza amena kuko biri bumufashe kuvumbura.
Umwana watangiye ishuri ari muto ngo hari aho agera umuvuduko ubwonko bwe bukoresha bufata ibintu ukagabanuka.
Ati “Njye mu kigo mbereye umuyobozi mwene abo bana bari munsi y’imyaka ibemerera gutangira ishuri ntitubemera, kuko umubyeyi yabyaye umwana ari umugisha none atangiye kumubera umutwaro, akamuzana mu ishuri asa n’uri kumwikuraho, akamera nk’uri kujya kumuragiza nka kumwe baragiza itungo, ibi bigira ingaruka ku mwana kuko usanga aba ashobora gufata mu mutwe ariko ibyo ari kwiga bimurusha ubushobozi.”
Uko guhabwa ibintu bikomeye akiri muto bituma umwana atangira kubihirwa, bigatuma atangira gukura asubira inyuma.
Padiri Uwingabire avuga ko ubushobozi bwo gutsinda mu ishuri ku mwana watangijwe ishuri akiri muto butangira kugabanuka ageze mu mwaka wa gatatu akagera mu wa gatandatu bimaze gukabya ababyeyi bagatangira kumwita umuswa kandi ari bo ba nyirabayazana.
Ati “Ibi bintu bimeze nka kumwe umwana w’imyaka itanu wamwikoreza ibiro ijana bituma ubwenge bwe buruha akiri muto, bikamutera kugira agahinda aho abona abana yazamutse arusha batangiye kumurusha amanota bikamutera kwigunga no kumva asebye mu bandi. Abashyitsi babasura ugatangira kubabwira ko umwana wawe byanze nyamara burya ikosa si ry’umwana ahubwo ni iryawe mubyeyi, warikunze aho gukunda umwana wawe.”
Inama agira ababyeyi
Padiri Uwingabire agaragaza ko ababyeyi badakwiye kwikuraho abana ngo bajye kubarerera ku bigo by’amashuri batarageza igihe cyo gutangira ishuri kuko uwo mwana aba abujijwe uburenganzira bwe.
Ati “Uriya mwana wamubujije uburenganzira bwe, ndetse uramudindije kuko umubujije kuvumbura no gukoresha ubwonko bwe (esprit de créativité). Umushyize mu biganza bya mwarimu nyamara yari akeneye kuba ari mu biganza by’umubyeyi we, ababyeyi rero nibareke gukora amakosa babyita ubusirimu, ni muhe abana umwanya. Ku ishuri agiye kubaho ayoborwa anagendera ku mategeko nyamara si cyo yari akeneye ku mwaka umwe, ibiri kugeza kuri itatu.”
Ababyeyi bakwiye kwirinda gutangiza umwana amashuri abanza akiri munsi y’imyaka 6, bakibuka kuremamo abana icyizere igihe babatangije bakiri bato bakaza kunanirwa kuko bibarinda kwisuzugura.
Itegeko N°23/2012 ryo kuwa 15/06/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Ingingo ya 33 ivuga ko imyaka yo gutangira amashuri abanza ari uguhera ku myaka irindwi y’amavuko, abana bose bategetswe kwiga amashuri abanza, bitabujije ko abafite imyaka itandatu bakirwa muri ayo mashuri igihe bibaye ngombwa.
Mu Rwanda no mu bindi bihugu ku Isi imyigire y’abana by’umwihariko imitsindire yabo biri mu bihangayikisha ababyeyi ndetse n’abana, bigatuma imyigire y’umwana ubwayo ifata indi ntera nkoramutima mu muryango.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI

Ikibazo si ukubarekera murugo , ikibazo ni imibereho yo murinominsi, nubundi usanga ababyeyi bataba murugo, ugasanga amusigiye umukozi nawe utararezwe neza ,bikaba bibi kurushaho, nibura impamvu ku ishuri haruta murugo mu gihe umubyeyi atahirirwa ho umwana aba afite umutekano wizewe. Niko mbyumva