Ibihugu by’u Rwanda na Oman byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’indege, nk’intambwe yo ku rwego rwo hejuru mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Gushyira umukono kuri aya masezerano byabereye mu ruzinduko intumwa z’u Rwanda zirimo kugirira mu Bwami bwa Oman, ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo urw’ubwikorezi, agamije guteza imbere ibyambu byo ku butaka n’izindi serivisi zijyanye na byo.
Hasinywe kandi amasezerano y’ingendo zo mu kirere, aho biteganyijwe ko sosiyete ya Oman Air izatangiza ingendo z’indege hagati ya Muscat na Kigali muri Kamena 2026.
RDB n’ikigo cya Oman gishinzwe ibibuga by’indege na byo byemeranyije ubufatanye mu ishoramari rifitanye isano n’ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.
Hanashyizwe umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye no guhanga udushya no kubika amakuru hagati ya Minisiteri zifite mu nshingano ikoranabuhanga ku mpande zombi.
Amb. Olivier Nduhungirehe yijeje ko ibihugu byombi bigiye guhita bitangira gushyira mu bikorwa aya masezerano.
Yagize ati: “Twiyemeje gutangira gushyira mu bikorwa ayo masezerano twasinye n’ayo tuzasinya mu minsi iri imbere, kandi ibi bizagirira inyungu ibihugu byacu byombi ndetse n’abaturage bacu.”
Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, itumanaho n’ikoranabuhanga muri Oman, Saeed bin Hamoud Al-Maawali, yavuze ko ingendo nshya za Oman Air hagati ya Kigali na Muscat zishimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi.
Yavuze kandi ko ibi bishimangira umuhate wa Oman wo kongera ingufu mu gukorana n’ibindi bihugu, hagamijwe gushyigikira ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye mu by’ubukungu.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko izi ngendo zo mu kirere zuzuzanya n’ubushake bw’u Rwanda bwo gufungurira Isi amarembo mu ngeri zitandukanye.
U Rwanda na Oman bisanganywe umubano umaze imyaka irenga 28, ukaba ushingiye ku mateka, ubwubahane muri dipolomasi, imikoranire mu by’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ibindi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW