Nyifata nk’Umuryango – Miggy kuri APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ wakiniye ikipe y’Ingabo imyaka icyenda, yavuze ko atayifata nk’ikipe bahuzwaga n’akazi gusa ahubwo ayifata nk’Umuryango we bitewe n’uko yamuhinduriye ubuzima.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abakunzi ba APR FC batuye mu mahanga [APR FC Diaspora Fanclub], yagize umuhuro wayihuje na bamwe mu bafana b’iyi kipe baba mu Rwanda na bamwe mu bayikiniye mu myaka yashize.

Mugiraneza Jean Baptiste wakiniye ikipe y’Ingabo imyaka icyenda, yari mu bayikiniye batumiwe muri uyu muhango wari ugamije kugaruka ku bigwig by’ikipe bihebeye ariko banahiga.

Miggy wakunze kumvikana avuga ko APR FC yamukoreye ubuzima ndetse ayikesha uwo ari we kugeza ubu, yongeye kubishimangira ubwo yavugaga ko atayifata nk’aho yakoreraga akazi gusa ahubwo kuba yarahakinnye ahafata nk’Umuryango bitewe n’ibyo yamugejejeho.

Yagize ati “APR FC njye nta bwo nyifata nk’ikipe ahubwo nyifata nk’umuryango. APR FC yakuye mama wanjye mu bukene, imukura ku gataro imishingira butike (boutique), nanjye ubwanjye banguriye imodoka, banyubakira inzu, nayigezemo ndi ingaragu nyivamo narashatse.”

Mugiraneza yakomeje agaragaza ko abayoboraga ikipe y’Ingabo ubwo yayikiniraga, bakomeje kumubera ababyeyi kugeza ubwo bamukoreye ubukwe nta faranga na rimwe rye atanze.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko ubwo narimo nibaza aho nzakura ingengo y’imari y’ubukwe bwanjye, APR FC yabukoze bwose nta n’igiceri ntanze.”

Aha ni ho yahereye yongera gushimangira ko akunda ibara ry’umukara n’umweru, ndetse avuga ko nta nka y’ubururu n’umweru ibaho.

Ati “Nkunda ibara ry’umukara n’umweru, risa neza, ririyubashye, uzarebe ukuntu inka y’umukara n’umweru iba ari nziza. Nta nka y’ubururu n’umweru ibaho.”

Muri iki kiganiro Miggy yagiranye na ISIMBI, yasoje ashimira Ubuyobozi bwose bwa APR FC burangajwe imbere Gen (Rtd) James Kabarebe ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, aho yavuze ko yamubereye nka se. yashimiye kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ndetse na Maj Gen Kagame Alex.

Mugiraneza yakiniye APR FC kuva 2007-2015, ahava yerekeje muri Azam FC yo muri Tanzania, nyuma ajya muri Gor Mahia yo muri Kenya ariko mu 2018-2019 yari yagarutse mu kipe y’Ingabo ubwo yayivagamo nanone yerekeza muri Police FC.

Uyu mugabo wavukiye ku Mumena, ubu ni umutoza ufite Licence C-CAF. Aherutse kungiriza Habimana Sosthène muri Musanze FC yamazemo umwaka umwe mbere yo kujya gukorana na Ruremesha Emmanuel muri Muhazi United ubu yasubiye mu Cyiciro cya Kabiri.

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ yavuze ko APR FC ayifata nk’Umuryango we

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *