GS Ste Famille yirukanye abanyeshuri 20 mu bazokora ikizami cya Leta

Nyarugenge: Abanyeshuri bagera kuri 20 bo mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri Groupe Scolaire Sainte Famille birukanwe nyuma yo gukora igisa n’imyigaragambyo.

Abanyeshuri 20 bahanishijwe kutazongera kugaragara ku ishuri ndetse bategekwa gusana ibyangijwe byose.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubwo aba banyeshuri bakoraga igisa no kwigaragambya bishimira ko bategereje gukora ikizamini cya Leta kugira ngo bajye mu mwaka wa Kane maze bagatera amabuye menshi mu kirere amwe akagwa ku mabati y’amashuri .

Ni nako kandi abandi banyeshuri basohokaga mu mashuri barashungera ku buryo byaje no kuviramo umwe muri bo gukomereka.

Uru rugomo rw’aba banyeshuri rwo gutera amabuye rwaje guhoshwa n’imodoka eshatu za Polisi zahise zijya muri iki kigo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yahamije iby’aya makuru avuga ko aba banyeshuri bateraga amabuye hejuru ndetse ko hari n’umwe wakomeretse gusa ahakana ko ibyabaye ari imyigaragambyo.

Ati “Ntabwo twabyita ko ari imyigaragamyo ni utugeso tw’abana bajyaga kwishimira ko basoje ibizamini by’umwaka wa Gatatu bakumva ko ari ibitangaza noneho batera amabuye hejuru noneho abandi barasohoka ibyo bibuye bigira undi mwana bikomeretsa kuko n’abandi bari basohotse.”

Ngabonziza yavuze ko aba banyeshuri bahanishijwe kwirukanwa ku ishuri ndetse bategekwa gusana ibyangijwe byose.

Yagize ati “Ibihano twabahaye birimo gusana buri cyose cyangiritse, icya kabiri abanyeshuri bari inyuma y’ibi ntibongera gusubira kugaruka kuri iri shuri.”

Yongeyeho ko abayobozi b’iri shuri ndetse n’abarimu bakwiye kwita ku myitwarire y’abanyeshuri biga muri icyo kigo.

Bikomeje kugaragara ko ikibazo cy’imyitwarire igayitse y’abanyeshuri kimaze gufata indi ntera bityo ko hakwiye gushyirwamo imbaraga zose.

Ibi byabaye nyuma y’aho ku ishuri ribanza ry’Umucyo mu Karere ka Rutsiro nabwo umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza asagariye umwarimu wari ufite inda nkuru akamuhirika hasi maze agahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

Ivomo: The New Times

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
10 Comments
  • Kubera ikibazo cyinyitwarire y’ubu y’abana k’umashuli,hakwiye ko abana barekerwa abarimu n’ubuyobozi bwabo mubijyanye n’imyigire yabo n’imyitwarire yabo kumyanziro Iba igomba kubafatirwa.Bitabaye ibyo mubuhe bizaza tuzabona umuturage ukubitira Gitifu munama, Gitifu akubitire mayor munama cg mayor akubite governer kuko Niko bazaba bararezwe.cg tubone umuturage utinyuka perezida wa repubulika nkibyo twabonye mubufaransa.abandi ari amabandi ntacyo batinya. Ntabwo amagambo yonyine arera umwana, amagambo abwirwa abakuru kdi nabo harigihe batumva hakitabazwa ubundi buryo.Ariko ubu mubona twararezwe nabi tukanumva nabi twe turengeje imyaka mirongo 30? Amanta 50 ku ijana niyo yabaga arimake hongeweho umubare w’echec,wakora ikosa ryo kugucyaha bigakorwa ryaba ku kwirukana ukirukanwa,none umwana arakubita mwalimu agakomeza akiga cg akamutuka mwalimu akamwihorera ngo adatakaza akazike.mwalimu yigisha ababishaka.Mumagambomake mwalimu yigisha atishimye kubera politike y’uburezi ibasuzuguza. Amanota make y’abana n’ubuswa ntibiterwa n’umushahara muke,biterwa nuburyo Leta ibafata imbere y’abana mukibazo. Mugire umunsi mwiza.

  • Imyitwarure yaba banyeshuri nabandi tugenda twunva ibyo bakora irababaje nihatagira igikorwa hakiri kare kizakorwa ndagaruriro bigifite ,niba mbyibuka neza umwaka ushize nabwo iki kigo cyari kirimo ibibazo nkibi kdi abayobozi babikurikirana ugasanga ikibazo gifite abanyeshuri ,hari ikindi kigo mperuka kunva umunyeshuri yafase umuyobozi wikigo mumashati abayobozi nibashake umuti wiki kibazo hakirikare

  • Iyi myitwaririre y’aba banyeshuri iteye inkeke pe! Niba hadafashwe ingamba bigisa naho byoroshye twitege

  • Ibirenze ibi ariko se niba umwana atagihanwa n’umubyeyi mwalimu bikaba uko!ubwo umwana azahanwa nande? urumva ababa babaye ibyigenge

  • Buri uko numvise inkuru z’uburezi bwacu amarira arisuka. Ese ubu ninde uzabishyira ku murongo? Ubu se ejo hacu hameze gute? Ubu se koko tubaye abande ko mbona tumeze nk’abatakambirira abatabumva? Uburezi weee

  • former Education is highly needed nowadays. to be brought back. if not , Education is toward the Hell!

  • Uwo mwanzuro wafatiwe abo banyeshuri Ni wo kabisa. Uratuma n’abandi bose bitwara neza mu munsi usigaye. Gusa Ni ingaruka z’ikurwaho ry’akanyafu ku banyeshuri. Ntimujya mwumva n’aho abarimu bakubiswe n’abanyeshuri, none bageze aho bagiye kujya bangiza ibikorwa remezo. Leta nirebe icyo bari kubyaza uburenganzira yabaye.

  • Imyitwarire y’abanyeshuri Ku mashuri ikomeje kuba ikibazo gikomeye cyane, gusa igihano cyahawe bano banyeshuri nicyo rwose ariko iyo baza no kubanyuza mu kigo ngororamuco nk’ukwezi 1 bakabanza bakabigisha nabo kdi bakabona umwanya wo gutekereza Ku makosa yabo bari ahandi hantu hatari iwabo.

  • Leta ntibiba ko hari igikwiye gukorwa? Erega Leta nisubize agaciro mwarimu ireke kumurutisha umunyeshuri mu kumufatira ibyemezo cyane cyane ibya discipline.
    Mwalimu wa kera yubahwe, Yubahwe Sagahutu, Xeverine, Paul, ba Mitali, Adele, Primitive kuri Rwamagana A, hubahwe na Valens Rutaremara, Gatsinzi Gaspard kuri Ecole Secondaire I RUtonde n’abandi mwese Ancient Combatant turabemera! mwarakoze cyane

  • Umuhanga mu mibanire John the Way avuga ko ishuri ari umuryango mugari nyuma yo mu rugo, umuryango utagira amategeko urangwamo urugomo gusa, ukuri ni uko ishuri risigaranye amategeko agenga mwarimu gusa ntategeko narimwe rigenga umwana wasanga ku bigo by’amashuri. Mbese umunyesheshuri arigenga umunyesheshuri ntacyo atinya ntawe atinya ntacyo yubaha ntawe yubaha. Twaratakambye ngo hagire igikorwa mu burezi abafite uburezi mu nshingano ntacyo bokora uburezi mbese bwabaye uko butakabaye buri. Nibikimeza bitya tuzasenga mu myaka 2 iri imbere ingaruka z’ibi zirigaragaza ntakabuza!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *