Nyanza: Umusore uzwiho kunywa itabi rikaze yakubise se isuka mu mutwe

Umusore ukomoka mu karere ka Nyanza uzwiho kunywa itabi rifite ubukana ( urumogi) yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita se isuka mu mutwe, akamukomeretsa bikabije.

Byabereye mu murenge wa  Ntyazo mu kagari ka Cyotamakara mu mudugudu wa Bayi, abaturage bahaye amakuru UMUSEKE bavuga ko uwo musore yapfaga amakimbirane yo mu ngo na Se umubyara.

Amakuru avuga ko Nsengiyumva Jonathan w’imyaka 31 y’amavuko uzwiho kwijandika mu nzoga z’inkorano n’urumogi habuze gato ngo yirenze se umubyara witwa Mpayamaguru  w’imyaka 68 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyotamakara Safari Jean de Dieu yabwiye UMUSEKE ko uwo musore asanzwe yitwara nabi.

Ati“Mu bigaragara anywa inzoga z’inkorano bikekwa ko yaba ananywa urumogi anasanzwe agira imyitwarire mibi.”

Uwo musore ukekwaho gukubita se yajyanwe kuri sitasiyo ya  RIB iri  Ntyazo,naho se umubyara yajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga, bombi babanaga mu rugo rumwe.

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge bukanibutsa abana ko bagomba kubaha ababyeyi.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza
Share This Article
4 Comments
  • Yaje koherezwa mubitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB birangira apfuye bityo kuri 13/03/2023.yavutse 1965

  • icyo yashakaga akigzezeho ubwo ejo azafungurwa afate iyo mitungo ubundi abantu nkabo bica ababyeyi ngo bisigarane iyo mitungo Leta ijye imubuza uburenganzira nabuto kuli iyo mitungo niba ntabandi bana asize ibe umutungo wa Leta naho ubundi bajya bica iwabo. ngo bayigumane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *