Abanyamadini n’amatorero bo mu Karere ka Nyanza biyemeje kujya bigisha abayoboke babo guha umwanya uhagije umuryango kuko byawufasha kwirinda amakimbirane, kurwanya isambanwa ry’abana n’ibindi.

Ku wa 12 Ugushyingo 2021 ubwo abanyamadini n’amatorero bo mu Karere ka Nyanza basozaga umwiherero bamazemo iminsi itatu wateguwe n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda barebeye hamwe uko bakubaka umuryango utekanye hakumirwa amakimbirine, kurwanya isambanwa ry’abana n’ihohoterwa iryo ari ryose.
Abanyamadini n’amatorero biyemeje kujya bigisha abayoboke babo guha umwanya uhagije umuryango.
Pasitoro Habineza Ignace ukora umurimo mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi ati “Ubusanzwe hari ubwo abantu bihugiraho ntibabone umwanya wo kuganira, ariko twamenye akamaro ko guha umwanya umuryango ari na byo nanjye ngiye gukangurira Abakiristo nsanzwe nigisha.”
Uwambajimana Claudine ukora umurimo mu itorero Eglise Apostolique ati “Ibintu byinshi bibera mu muryango mu kwigisha Abakiristo nyoboye nzita cyane uko umuntu yita ku muryango mbere y’ibindi byose bikanafasha gukura neza kw’abana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur yasabye abayoboye amadini n’amatorero kujya kubwira abo bigisha kwita ku muryango.
Ati “Nk’abantu bahura n’Abakiristo benshi kandi bakabigisha bakumva bakwiye kugenda bakabigisha tukagira imiryango itekanye bikarinda isambanywa ry’abana, n’amakimbirane mu miryango ntabeho.”
Abanyamadini n’amatorero bose bahuguwe mu gihe cy’iminsi itatu ni 40.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.Rw/NYANZA
Ntabwo amadini ashobora gukemura ibibazo iyi si ifite.Abantu batuma isi iba mbi,ni abayoboke b’amadini.Byerekana ko n’amadini afite ikibazo.Ntabwo ahindura abantu abakristu nyakuli.Kubera ko nayo akora ibyo Imana itubuza.Urugero,yivanga muli politike no mu ntambara z’iyi si,akunda ifaranga,etc…Tekereza nawe.Iyo umuntu apfuye,kugirango bamusomere Misa,basaba amafaranga;kujya muli Toilets z’amadini,ni ifaranga,etc…Nyamara muli Matayo 10:8,Yezu yasabye abakristu nyakuli “gukorera Imana ku buntu”,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Abagiye ku rugamba,padiri cyangwa pastor babanza kubasengera ngo bajye kurwana,Imana iri kumwe nabo.Nyamara Imana itubuza kurwana.N’ibindi byinshi bakora Imana itubuza bikorwa n’amadini.
@ Karekezi,ibyo uvuze ni ukuli.Birababaje kubona abiyita abakozi b’imana baca amafaranga umuntu wapfuye,bamubeshya ko atapfuye ahubwo yitabye imana mu ijuru.Nibyo koko amadini ashyigikira intambara.Urugero,mu ntambara ya 1990-1994,pastors n’abapadiri basengeraga ingabo za Leta zigiye kurwanya FPR,ndetse bakaziha n’amashapule bambaraga.Amadini aho kuba igisubizo,ahubwo ateza ibibazo,kubera kwishakira imibereho bitwaje bibiliya na korowani.