Abagizi ba nabi bateye urugo rw’umuturage utuye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza bashaka kumutema baramuhusha bihumirira ku nka

Byabereye mu mudugudu wa Kayenzi mu kagari ka Gitovu mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza aho mu rugo rwa MUDAHUNGA Faustin abantu bamuteye mu rugo rwe bakarwana bakaba bashakaga kumutema.
Kwizera Diogenne umukozi ushinzwe imari n’ubutugetsi mu murenge wa Busoro yabwiye UMUSEKE ko nyir’urugo nawe yakijijwe nuko yirutse
Ati “Faustin ntiyabashije kumenya abo bagizi ba nabi kuko bari bipfutse mu maso gusa barwanye we ariruka, abacitse niko gutema inka ye.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko inka yatemwe yari iri mu rugo ,bayitemye ibice bitandukanye ku mubiri barayikomeretsa bikomeye .
Ba Veternaire(abavuzi b’amatungo) bahageze babona kuyivura bitashoboka ngo izakire hemezwa ko ihita ibagwa ari nako byahise bigenda.
Ubuyobozi buvuga ko nubwo hari abakekwa ariko ntawuratabwa muri yombi.
Ubuyobozi kandi bukomeza buvuga ko iyo nka itari iya Girinka ndetse na nyirayo atarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Ubuyobozi kandi busaba abaturage gukaza amarondo mu rwego rwo kwirinda abo bagizi ba nabi.

Théogène NSHIMIYIMANA & Muhizi Elisée i Nyanza
Ibi bintu ni ubunyamaswa bwongeye kwaduka iwacu i Rwanda. Umuntu ko mwagira icyo mwapfa yenda abandi ntibakimenye ariko inka iba yazize iki?
Izi nzangano n’ubugome mbibona mu buryo butandukanye:
– Ibihano ku bagome bishobora kuba byoroheje
– Habaho guhishira ikibi kandi ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro
– Hari ubugwari mu bantu bamwe bananirwa gukora ngo biteze imbere bakagirira ishyari uteye imbere wese
– Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryiyongera buri munsi.
Ibisubizo:
– Abantu ntitube indorerezi ahubwo dutange amakuru y’abantu bateye impungenge muri sosiyete nyarwanda
– Inzego zifatanye mu guhugura no guhana abagome mugihe bishyoye mu bugome nk’ubu
– Gukura abagome mu muryango nyarwanda kuko abaturage babonye biriya basigara bafite ubwoba cyane no kwiteza imbere bigahagarara.
– Inzego z’umutekano n’izigenza ibyaha nizikore nk ‘ imbangukiragutabara kuko hari igihe badaha agaciro k’amakuru bahawe ahubwo bakaza gukora raporo y’ibyarangiye.
– Nihajyeho uburyo bworoshye bumenyeshwe abaturage bajye babasha gutanga amakuru vuba ku nzego z’ibishinzwe.
– Hakwiye umukwabu ushaka abakekwa bose kuko iyo bikozwe barikanga bakaba batanze n’agahenge kandi ufatiwwe mu cyuho ajye ahanwa bya nyabyo.
Ubuzima bufite agaciro.