Abaturage bo mu mirenge itandukanye bavuga ko babangamiwe n’uko ubuhahirane bwo mu mirenge iwabo bugoranye bitewe n’uko imihanda ibahuza, kimwe n’ibiraro usanga ahenshi byaracitse.
Iyo uzengurutse hirya no hino mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyamasheke, abaturage bavuga ko ibikorwa remezo by’imihanda n’ibiraro bikiri ikibazo, ku buryo batoroherwa n’ubuhahirane bw’imbere mu mirenge.
Bamwe muri aba baturage bo mu murenge wa Bushekeri, abaganirije UMUSEKE, bavuga ko batewe impungenge n’ibiraro byacitse kimwe n’imihana itameze neza bikaba imbogamizi mu buhahirane bwo mu murenge, ibinyabiziga bitwara abarwayi ntibibona aho binyura ngo hari n’ubwo abanyeshuri batabasha kugera ku mashuri.
Mukamihigo Odette umubyeyi utuye mu kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri, aganira na UMUSEKE yavuze ko imbogamizi bafite ari izo kutagira ibikorwa remezo by’ibiraro n’imihanda.
Ati “Muri uyu murenge hari ikibazo cy’ibiraro n’imihanda bitugiraho ingaru z’uko abana batabasha kujya ku ishuri, ubuhahirane ntibukunda, ntabwo n’ubwo tubona aho tunyuza umusaruro w’icyayi.”
Undi muturage yavuze ko kugera ku kigo nderabuzima cya Ruvumbu bibagora bitewe n’uko ibiraro biri mu muhanda ujyayo bidakoze.
Ati “Tugira ibiraro bine mu muhanda ujya ku kigo nderabuzima cya Ruvumbu, ntabwo bikoze ibinyabiziga ntibitambuka, bitugiraho ingaruka nyishi. Ntabwo tubona aho tunyura n’anyeshuri hari ubwo batabona aho banyura bajya ku ishuri.”
Ndimurwango Frederic, umuturage wo mu kagari ka Mpumbu, mu murenge wa Bushekeri, we yavuze ko mu gihe cy’imvura ingendo zirahagarara bitewe n’uko ibikorwa remezo bidakoze neza.
Ati “Iyo imvura yaguye kubera imihanda mibi n’ibiraro bidakoze, ntitworoherwa no kugeza icyayi ku mahangari, abanyeshri babura aho banyura, ntitubona n’aho tunyura tujya ku ivuriro.”
Icyifuzo cy’abaturage ni uko ubuyobozi bwabafasha ikibazo cy’ibikorwa remezo kigakemuka bakoroherwa n’ubuhahirane.
Ku wa Gatandatu ubwo hakorwaga umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026, hasozwa ni’cyumweru cyahariwe umujyanama, abajyanama bo muri aka karere, bavuze ko muri iki cyumweru bazengurutse mu mirenge yose y’akarere, mu bibazo bagejejweho n’abaturage harimo n’ikibikorwa remezo.
By’umwihariko bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Bushekeri mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hakorwa bimwe mu biraro bihuza utugari.
Abayobozi bizeza abaturage ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize hatowe ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere, hagenwa amafaranga yo kuzakemura iki kibazo.
Porofeseri Kamana Emmanuel, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamaseke ati “Imirenge yose twarayizengurutse twumva ibibazo by’abaturage, abaturage tuzabafasha uko dushoboye twatoye ingengo y’imari ivuguruye harimo n’amafaranga yo kugira ngo bakore twa duhanda tw’imigenderano, turasaba abaturage ubufatanye ibintu byose ntabwo akarere kabikora.”
Akarere ka Nyamasheke, ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba, gafite imidugudu 588, utugari 68 n’imirenge 15.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I NYAMASHEKE.
