Abakozi 5 b’Umurenge SACCO n’umukozi umwe ushinzwe irangamimerere bafunzwe bakeka kunyereza umutungo n’inyandiko mpimbano.
Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko RIB yafunze abakozi 6 barimo abakozi b’Umurenge SACCO, ndetse n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe.
Barakekwaho kunyereza amafaranga no gukora inyandiko mpimbano.
Mu bafunzwe bakekwaho iki cyaha, harimo Umucungamutungo wa SACCO witwa Munyarubuga Ildephonse w’imyaka 38, Musabyimana Thèrese w’imyaka 30 y’amavuko wari Umubitsi wa SACCO, Uwamahoro Alexia w’imyaka 44 y’amavuko wari Umubitsi, Iradukunda Eliane ushinzwe kwakira abagana SACCO, Uwamahoro Immaculée w’imyaka 36 y’amavuko akaba ashinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gatare.
Undi wafunzwe ni Umukozi w’Irembo uyu akaba ari musaza wa Nyirahabimana Fortunée wari ushinzwe inguzanyo muri SACCO akaba yarapfuye.
Ayo makuru avuga ko aba bakozi bose bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa SACCO mu bihe bitandukanye, bakaba barakoze inyandiko zisaba inguzanyo, ariko ari iza baringa bakazikora mu mazina y’abakiliya babitsa amafaranga yabo muri SACCO ishami rya Gatare.
Nyakwigendera Nyirahabimana ngo yateguraga inyandiko zisaba inguzanyo mu mazina y’abanyamuryango ba SACCO, izo nyandiko zigashyirwaho umukono na Perezida wa SACCO afatanyije n’Umucungamutungo bakaziha uwitwa Iratwumva Sabato akazishyikiriza umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gatare, akemeza amasezerano ya baringa yo kwaka inguzanyo, amafaranga bagahita bayanyuza kuri konti y’umukiliya bakongera kuyakuraho adahari bakayatwara.
Ayo makuru akavuga kandi ko hari n’andi mafaranga y’abanyamuryango bakuye kuri konti zabo batabizi, bajya kuri SACCO bagasanga amafaranga yarabikujwe, kandi bo batarabigizemo uruhare.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrande yemereye UMUSEKE ko abo bakozi batangiye gukurikiranwa n’inzego z’Ubugenzacyaha ariko yirinda kugira byinshi atangaza.
Ati: ”Yego hari abakozi 6 batangiye kubazwa ibirenze kuri ibyo biri mu iperereza.”
Kugeza ubu amakuru avuga ko hari miliyoni 40Frw arenga ubugenzuzi bumaze kugaragaza, bamwe mu batanze amakuru bakavuga ko ayo bamaze kunyereza arenga izo miliyoni kubera ko igenzura rikomeje.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe.
Trang web đánh bạc trực tuyến này có các chính sách nghiêm ngặt về việc bảo vệ thông tin cá nhân của game thủ, giúp họ cảm thấy an toàn hơn trong các hoạt động cá cược. Dịch vụ thanh toán nhanh chóng cũng là một yếu tố quan trọng đảm bảo người chơi dễ dàng và nhanh chóng tiếp cận số tiền thắng cược của họ. 66b apk Tất cả những yếu tố này đóng góp vào việc tạo ra một môi trường giải trí độc đáo nơi game thủ không chỉ tìm thấy sự thích thú mà còn an toàn tuyệt đối khi tham gia. TONY12-16
Ahaaa Ndumva Inda Zababantu Zarasumbye Amaboko.
Erega Iminsi Yumujura Iba Ibaze . Ubworero
Yaminsiyumujura Yageze .
Mbanjekugaya uriya wihaye kwandika biriya bintu sikotwese tuzi kubisoma.
Ariko abayobozi bangenzi bacu baradusebya nyumvura ahaaa.
Katwikomereze. Warabuze akazi
Wabwira
Ndagaya aba bakozi ndetse mbabajwe n’imitangire mibi yabo ya servise kuko iyi sacco niyo mu murenge wacu kandi ndashima n’ubuyobozi bw’igihugu budahwema kutwigisha indangagaciro z’abanyarwanda, ndabashimira kandi ko nubwo hari abakurikiranwe ,Sacco idafunze ubu ikomeje kwakira abayigana kuko ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwatuzaniye abandi bakozi kugirango abaturage dukomeze kubona Serivisi inoze.murakoze
Ariko iwanyu haribisambo