Nyamagabe: Abagize JADF basabwe gushyira umuturage ku isonga

Abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe (JADF Nyamagabe) basabwe n’ubuyobozi bw’ako Karere gutuma ibyo bakora bihindura ubuzima bw’umuturage kandi bagatuma ari we uba ishingiro mu iganamigambi ry’ibikorwa.

Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, ubwo hafungurwaga Imurikabikorwa ry’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe (JADF Nyamagabe Open Day), rizamara iminsi itatu.

Abaryitabiriye babwiye UMUSEKE ko baba baje kwegera abaturage ngo babereke banabasobanire ibyo bakora kuko ari bo bagenerwabikorwa.

Izabayo Gisele ukora mu Muryango World Relief Rwanda ukaba ufite imishinga yo guteza imbere abagore no guteza imbere urubyiruko binyuze mu buhinzi yagize ati “Twaje aha ngo dusobanurire abantu ibyo dukora n’uko byahinduye ubuzima bwa bamwe kuko twamaze kubona ko kimwe mu bibangamiye iterambere ry’abaturage ari imyimvire.”

Murorunkwere Saidath we ukora mu muryango Dufatanye avuga ko bakorera mu miryango umunani muri 17 igize Akarere ka Nyamagabe cyane bita ku ngo mbonezamikurire (ECD)

Ati ” Twita cyane ku ngo mbonezamikurire aho dufasha abana bazirimo kubona indyo yuzuye, tugafasha ababyeyi babo, ababigisha tukaba amahugurwa ajyanye no gutuganya amafunguro y’abana n’uburyo umwana arerwamo ku buryo akura mu gihagararo no mu bwenge.”

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV 7), bwagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe kaza imbere mu dukennye kurusha utundi, ku kigero cya 51,4%.

Mutabazi Byinshi Eduard, Ushinzwe Komisiyo y’Imibireho myiza muri JADF Nyamagabe, yavuze ko bahisemo gukora Imurikabikorwa ku ntego y”Umuturage ku Isonga, twese ku iterambere rirambye” kuko bibanze ku ntego ziri muri gahunda ya kabiri y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere NST2.

Ati ” Turarebera hamwe iterambere ry’abaturage, imibereho yabo, kurwanya igwingira, gusubiza abana mu mashuri, gufasha abaturage kwibumbira mu makoperative yo kwiteza imbere no kuboroza, kugira ngo umuturage azamuke ave mu bukene.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Thadee Habimana, we avuga ko zimwe mu nshingano z’abayobozi n’abo bafatanya ari ugusobanurira abaturage ibyo bakora no kubasubiza ku bitagenda neza.

Ati ” Imurikabikorwa nk’iri rituma abaturage bamenya ibyo bakorerwa, bakabisonukirwa nyuma bakabona kujya kubishyira mu bikorwa mu ngo zabo.”

Visi Meya Habimana yavuze ko icyo basaba abafatanyabikorwa babo ari ugutuma ibyo bakora byose mu iganamigambi bagomba kumva ko umutage yabaye umufatanyabikorwa, ko bityo agomba guhora mu b’imbere.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ubu Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere harimo abanyamuryango 76 bakora ibikorwa by’arenga miliyari enye ku mwaka.

Abarimo urubyiruko bihangiye imirimo bahereye ku byo babona hafi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Thadee Habimana

Abafite ibyo bakora babonye umwanya wo kubimurika
JADF Nyamagabe ibamo abanyamuryango 76

MUGIRANEZA THIERRY i Nyamagabe/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *