Nyabihu: Ibyo gukomereka kwa Mwarimu watewe ibuye mu mutwe n’Abanyeshuri basinze

Abanyeshuri bo ku Ishuri  rya  GS. REGA Catholique ryo mu Karere ka Nyabihu bateye ibuye umwarimu ari kwigisha rimukomeretsa mu mutwe, Umuseke waganiriye n’abantu banyuranye kuri iki kibazo.

Habarurema Félicien yari arimo yigisha isomo ry’Imibare ubwo yaterwaga ibuye mu mutwe agakomereka

Ibi byabaye ku wa 5 Kamena 2021, ubwo Umwarimu witwa Habarurema Félicien yari arimo yigisha isomo ry’Imibare yumva urufaya rw’amabuye yaterwaga n’abanyeshuri rimwe rimufata mu mutwe arakomereka.

Habarurema yabwiye Umuseke ko ari abanyeshuri batatu yari asanzwe yigisha mu mwaka wa Kabiri isomo rya Physique ariko ko nta kindi kibazo bari basanzwe bafitanye ahubwo ko  babikoreshejwe n’ubusinzi.

Ati “Nari ndi mu ishuri kwigisha Imibare mu mwaka wa Kane HEG,  ubwo abana batatu bo mu mwaka wa Kabiri, bansanga muri iryo shuri, baba ariho banterera ibuye. Banteye amabuye menshi nibwo rimwe ryamfashe mu mpanga.  Nari  ngiye mu muryango ngo ndebe abanteye abo ari bo ibuye riba rimfashe mu mutwe.”

Yakomeje agira ati “Nta kibazo twari dufitanye ahubwo ni abana bakunda kunywa utuyoga two mu dushashi ukabona basinze.”

Yavuze ko aba banyeshuri  basanzwe bitwara nabi aho baza  mu ishuri basinze ndetse ntibakurikirane amasomo.

Habarurema yavuze ko kuri iki kigo kandi  mu Byumweru bibiri bishize abandi banyeshuri bagera ku icumi nabwo bagaragaweho imyitwarire mibi yo gutuka abarimu gusa baza kwimurirwa ku bindi bigo.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya REGA Catholique, Uwimana Jean Marie Vianney na we yahamirije Umuseke  iby’aya makuru,  avuga ko nyuma y’ibi bikorwa abana babiri bamaze gutabwa muri yombi bakaba bacumbikiwe kuri RIB sitasiyo ya Nyabihu gusa umwe agishakishwa.

Ati “Icyakozwe inzego z’Ibanze zahise zidutabara zisanga abanyeshuri birutse ariko nyuma yaho baje kubashaka iwabo ubwo babiri babafashe ejo, bashyikirijwe n’inzego z’umutekano ubu ikirego kiri muri RIB.”

Uwimana yasabye abanyeshuri kwita ku masomo yabo n’icyabagirira akamaro aho kurangwa n’urugomo, asaba ababyeyi kwita ku burere bwa’abana babo.

Ati “Turasaba abanyeshuri kwitwara neza bakava mu myitwarire mibi bagakurikirana amasomo kuko ari byo byabazanye bakunguka ubumenyi. Icyo dusaba ababyeyi ni ukuba hafi y’abana babaganisha mu myitwarire myiza, babakuramo ibitekerezo bibi birimo n’urugomo.”

Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyabihu, Vumera Bosco yavuze  ko bamenye amakuru y’iyi myitwarire idasanzwe y’aba banyeshuri ndetse ko kuri ubu ikibazo cyamaze kugezwa mu nzego zose zishinzwe kubikurikirana.

Vumera yavuze ko uyu munsi hateganyijwe inama ihuza ababyeyi, abarezi ndetse n’Akarere aho baza kuganira ku  myitwarire mibi ikomeje kurangwa muri iki kigo ndetse bakaza gufata imyanzuro yabyo.

Ati “Uyu munsi nazindukiyeyo kugira ngo mbonane n’abanyeshuri ariko hagati aho ikibazo cyagiye muri RIB, iri kubikurikirana.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi hari inama ya komite y’ababyeyi, hari n’inama y’abarimu noneho natwe nk’Akarere n’Umurenge turaba turimo dufatire hamwe imyanzuro kuko ubushize hari abitwaye nabi nabwo.”

Si ubwa mbere humvikanye imyitwarire idasanzwe ku banyeshuri. Urugero ni urw’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri (G.S) rwa Kabusunzu ruherereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, baheruka kuvugwaho gusomanira imbere y’Abarimu no kunywera itabi n’inzoga mu kigo.

Ibi byabaye nyuma y’aho nabwo mu Karere ka Ruhango umunyeshuri wo ku ishuri APARUDE  yateye ingwa umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri iri shuri ubwo yari abonye abanyeshuri bakererewe kujya gufata amafunguro, abasanga mu ishuri abasaba kujya aho bafatira ifunguro maze  akaza guterwa ingwa n’umunyeshuri, abajije ukoze ibyo, baraceceka uwo bahuje amaso mbere na we ahita umukubita inkoni, ubuyobozi bumutegeka guhagarara iminsi umunani.

Ibi bigaragaza ko hakenwe izindi mbaraga mu guhwitura abanyeshuri kugira bagire uburere n’imyitwarire iboneye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Share This Article
9 Comments
  • Ngizi ingaruka zo kunywa INZOGA nyinshi.Nta kabuza urasinda.Ariko ntabwo Imana ibuza abantu kunywa inzoga nkeya.Amadini menshi avuga ko ari icyaha.
    Ariko ibyo sibyo rwose.Dore uko bible ivuga ku byerekeye inzoga:Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Soma muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi Imana yakundaga,banywaga inzoga.Urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko bamwe bavuga.Vino yose ibamo Alcool.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda,ndetse 1 Abakorinto 6:9,10 hakavuga ko “abasinzi” batazaba mu bwami bw’imana.

  • Uburenganzira bw’abana bugomba kubahirizwa bajye babareka bakore ibyo bashaka niryo terambere. Mwarimu nibamuvuze akomeze yigishe, nawe areke kubigira birebireeeee

    Ubushize mwanditse n’inkuru y’abanyeshuri bo ku Kabusunzu (Kigali) basomanira mwishuri, bakaza basinze abandi bakaba banasambanira mw’ishuri, muvuga uburyo hari umwe washatse gusoma mwarimu we!

    Twishimiye uburyo abana b’u Rwanda barimo kurerwa, mukomereze aho turabashyigikiye.

  • Harya ngo nta discipline ikibaho,uhannye umwana we cg umunyeshuri byitwa ibindi? Ibi byihebe RNP ibirebe ibikanire urubikwiye. Ikindi birukanwe burundu bahabwe renvoi definitif n,aho bizajya hose ntibazabyakire.Bajye kuragira inka nibyo bashoboye

  • Cyakora birakabije! Uwakuyeho gutsibura akanyafu niwe uteza abana mwarimu! Nawe see ngo tureke umwana asagambe ra!!! Mwarimu ni umubyeyi kdi ni umurezi mumuhe uburenganzira arere nk’uko arera uwe ,azavemo umugabo wifuzwa n’igihugu n’aho ubundi ni ibibazo pe!

  • Nyamara kariya kanyafu katumaga umwana ajya ku murongo.Nge ndibuka niga muwa munani primaire muri za ’82 twari abagabo,ariko warakosaga mwarimu akagutsibura nta mikino,tukamutinya,tugatinya n’ikintu cyose cyatuma urya iyo nkoni.Kuvugana na mwarimu ibitari isomo byo ntibyashobokaga.Ubu mbona abanyeshuri ahubwo basangira n’abarimu inzoga mu kabari!Ibaze kubona umunyeshuri asengerera animateur amayoga ngo amureke yirarire hanze y’ikigo.Ni akumiro.Akanyafu nikagaruke.

  • Akanyafu ni ngombwa ku banyeshuri, bitabaye ibyo ntitwaba turimo kurera. Igitsure ni ngombwa ku mwana wese ugerageza kuzana imyitwarire mibi. Societe nyarwanda igomba yose kurangwa no kwimakaza umuco w’uburere bwiza, uburere bunoze, uburere buzira kujenjeka. Amategeko cyangwa amabwiriza yashyizweho mu rwego rw’uburezi abuza abarezi guhana abanyeshuri bakosheje (bitwaye nabi bigayitse) agomba gusubirwmo niba bigaragaye ko ayo mategeko n’amabwiriza abangamira uburere muri societe nyarwanda.

    Tugomba kumenya ko iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana, ridaha uwo mwana uburenganzira cyangwa ububasha bwo kwigomeka, bwo gusuzugura, bwo gutukana, bwo kwiyandarika, bwo gukubita no gukomeretsa uwo abonye wese harimo n’abamurera. MINEDUC yari ikwiye gukora ibishoboka byose ngo agaciro ka mwarimu kagaruke nk’uko byahoze mbere. Mwarimu nareke gusuzugurwa n’abanyeshuri yigisha kandi arera. Nihabeho ibihano bikakaye ku banyeshuri bagaragaza imyitwarire n’imyifatire itesha agaciro Mwarimu. Nitureke kwigaana iby’abazungu bidutesha agaciro kacu n’umuco wacu, twe turi abanyarwanda ntabwo turi abazungu. Uburenganzira bw’umwana w’umunyarwanda nibwubahirizwe ariko butabangamiye uburere bw’umwana mu muryango nyarwanda. Inkoni ntabwo irera ariko akanyafu ko kararera.

  • Bavandimwe ,maze gusoma iyinkuru kumuseke , numiwe . umwana ngo guhangara mwarimu akamutera ibuye akamukomeretsa? birababaje . ariko ngize icyo mbivugaho, ubundi abana barimo kuba babi cyane . ibyo biraterwa nuko umunyafu ,igitsure byavuyeho
    erega na bibiriya ibivugaho. ndabinginze murambure bibiriya zanyu musome uyi mirongo
    IMIGANI 13:24
    IMIGANI 29:15
    IMIGANI 22: 15
    Iyo mirongo niyo imana yaduhaye kugirango tubashe kurera abana yaduhaye kugirango bagire icyo bageraho .Ubworero iyo duhisemo kurera abana BAJEYI imbuto dusarura nizo. ubwo rero abana babura ubwenge = ibyo bita indangagaciro, bigishwa nababyeyi babo, bakabura nubumenyi bigishwa namwarimu. Kandi iyo abana babuze indangagaciro, nubumenyi ntabwo babona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *